skol
fortebet

Onana yasubije abakomeje kwibaza azongera amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Willy Léandre Essomba yaruciye ararumira abajijwe niba azaguma muri iyi kipe.
Uyu rutahizamu wasoje shampiyona ari we rutahizamu watsinze ibitego byinshi aho asozanyije ibitego 16, yishimiye kuba yarabigezeho aho yashimiye abatoza be, abakinnyi bagenzi be bamufashije kubigeraho.
Onana uri ku mpera z’amasezerano ye y’imyaka 2 amaze muri Rayon Sports, abajijwe niba n’umwaka utaha azaguma muri Rayon Sports yavuze ko nta kintu yabitangazaho (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Willy Léandre Essomba yaruciye ararumira abajijwe niba azaguma muri iyi kipe.

Uyu rutahizamu wasoje shampiyona ari we rutahizamu watsinze ibitego byinshi aho asozanyije ibitego 16, yishimiye kuba yarabigezeho aho yashimiye abatoza be, abakinnyi bagenzi be bamufashije kubigeraho.

Onana uri ku mpera z’amasezerano ye y’imyaka 2 amaze muri Rayon Sports, abajijwe niba n’umwaka utaha azaguma muri Rayon Sports yavuze ko nta kintu yabitangazaho kuko agifite amasezerano y’iyi kipe, ibindi ngo azabivuga nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

Ati “Byaka kanya ntabwo nagusubiza icyo kibazo kubera ko dufite umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ubu niwo dushyizeho umutima, nyuma y’umukino wa nyuma nibwo nzavuga ku hazaza.”

Nubwo yanze kugira icyo abivugaho, bivugwa ko Onana iyi kipe yamwegereye ngo yongere ibiganiro ariko abitera utwatsi, ni mu gihe amakuru amwerekeza mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa