skol
fortebet

Urukundo ruravuza ubuduha hagati ya Fofo ufite imiterere idasanzwe wo muri Papa Sava n’umusore uba muri Amerika[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Uyu mukobwa w’ikimero uzwi nka Fofo muri FILIME y’uruhererekane yitwa Papa Sava, akomeje kugenda abwirana amagambo meza y’imitoma n’umukunzi we uba muri Amerika.

Sponsored Ad

Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi nka Fofo ni umukobwa w’ikimero gikurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga; ubu nawe yamaze kuba imbata y’urukundo rw’umuhanzi w’Umurundi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, mu magambo yuzuyemo imitoma, amaze iminsi yerekana ko hari umusore w’umuhanzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Paterne HP yihebeye.

Yagize ati “Uba uri mwiza cyane iyo usetse, ni wowe gusa nifuza kuvugisha iyo nagize umunsi mubi, uri nta makemwa mu maso yanjye. Ndarahiye utuma numva meze nk’umukobwa urusha abandi amahirwe mu Isi.”

Uyu musore nawe utigeze aripfana yasubije Fofo ati “Umpa imbaraga zo gukunda no gukundwa, usobanuye byinshi kuri njye!”

Mu minsi yashize nibwo ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo ruryoshye na Diamond benshi bemeza ko akunda abakunda abakobwa b’uburanga.Gusa Foromina (Fofo)yabihakanye.

Noella (Fofo) yatangaje ko nawe yatunguwe no kubona inkuru atazi aho ituruka ivuga ko ari umukunzi wa Diamond. Yagize ati: ”Byanyeretse ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze gutera imbere cyane kandi rikorana n’iryo hanze ariko njye nange numva iyo nkuru byarantangaje kuko sindanahura na Diamond”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa