skol
fortebet

Wa mukobwa ufite imiterere y’ikibuno idasanzwe ukundana n’umusore ufite ubugufi bukabije agapima n’ibiro 25,yamuteye inda bigoranye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

EUDOXIE YAO umukobwa ufite ubunini bw’ikibuno gitangaza benshi, yatangajeko ari mubyishimo bidasanzwe nyuma yo kumenyako atwite inda y’umugabo basanzwe bakundana.

Sponsored Ad

Eudoxie upima ibiro birenga ijana yamenyekanye cyane ubwo yavugwaga murukundo n’umugabo ufite uburwayi butuma adakuna agahora agaragara nk’umwana, kuburyo ubu apima ibiro 25.

Uyu mukobwa yatangajeko, ubu atwite inda y’uyu mugabo we, Grand P nubwo avugako byagoranye kugirango asame.

Mu kiganiro, Euxodie yagiranye n’ikinyamakuru Conakry Post, yahamijeko atwite inda y’amezi agera muri 4.

Euxodie ubwo bamubazaga kumubano we na Grand P, yagize ati “Ubu ibintu bimeze neza cyane, twamaze kumenyako tugiye kwakira umwana wacu wambere”

Yakomeje agira ati “gusa byari bigoranye cyane, kuko mugihe tumaranye numvaga ko gutwita bidashoboka, twari twaragerageje biranga, nari naramaze kwiheba mvugako Grand P atabyara”

Mu minsi ishize, Euxodie ku mbuga nkoranyambaga ze nabwo yari yemeje aya makuru aho yagize ati “Nibyiza cyane, nibishya, ntwite inda y’umukunzi wanjye Grand P”

Uyu mugabo ufite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk’umuntu ushaje bivugwako yahuye n’uburwayi bwitwa Progeria, umuntu urwaye iyi ndwara agaragara nkuwagwingiye, imisatsi ye irapfuka,agira umutwe mutoya, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rugamugaragaza ko ashaje.

Uyu mugabo bivugwako afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25 naho umukobwa we apima ibiro birenga ijana.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa