skol
fortebet

Zari yashyize hanze ifoto ye n’umukunzi we bari mu buriri abafana be batangira kumuca intege[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 06, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi, Diamond Platnumz, Zari ari mu munyenga w’urukundo n’umugabo yasimbuze uyu muhanzi.

Sponsored Ad

Zari n’uyu mukunzi we mushya, muri iyi minsi ntibasiba kugaragaza ko baryohewe n’urukundo, ibi babyerekana mu mafoto atandukanye bagenda bashyira kumbuga nkoranyambaga bakoresha.

Zarinah Hassan w’imyak 40 y’amavuko, uyu mugore w’abana 5, usa nuwasubiye bwana murukundo, kuri Pasika yagaragaje amafoto ari muburiri hamwe n’uyu mugabo we mushya uzwi ku mazina ya Black Stallion.

Aya mafoto abagaragaza bombi bari mu buriri, umugabo yambaye ubusa igice cyo hejuru, abakunzi ba Zari ubwo babonaga aya mafoto, yazamuye amarangamutima ya benshi maze bagira icyo bayavugaho.

Uwitwa Alihamisi Mboge yagize ati“nubundi muriruhiriza ubusa ntarubyaro muzabona kuko, Zari ntateze kubyara yageze muri monopoze”

Sandie Louise, yavuzeko abashyigikiye ariko abonako ntarubyaro bazabona, yagize ati“Nukuri ndabashyigikiye ariko Zari arakuze ndakeka ntarubyaro azabona”

Zari ni umwe mubagore bakunzwe cyane kumbuga nkoranyambaga muri East Africa, yamamaye ubwo yakundanaga n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond, batandukanye babyaranye abana 2 biyongera kubandi 3 Zari yari asanzwe afite yabyaranye n’umugabo w’ibugande.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa