skol
fortebet

Abaperezida bagiye muri Gambia kumvisha Perezida Jammeh ko agomba kurekura ubutegetsi

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016, Abayobozi bakuru b’ ibihugu byo muri Afurika y’ iburengerazuba birimo Nigeria, Sierra Leone, Ghana na Liberia berekeje muri Gambia kumvisha Perezida Yahya Jammeh ko agomba kuva ku butegetsi.
Perezida Jammeh yari yaremeye ko yatsinzwe n’uwo bari bahanganye Adama Barrow ariko kuwa gatandatu w’ icyumweru gishize (tariki 10 Ukuboza 2016) Jammeh yaje yivuguruza avuga ko habaye ibyo yise “amakosa atemewe” yakozwe n’ abari bashinzwe amatora.
Kuva icyo gihe Jammeh yakomeje (...)

Kuva icyo gihe Jammeh yakomeje gusaba ko hakorwa andi matora, anavuga ko agiye kugeza ikirego mu rukiko. Perezida Adama Barrow watorewe gusimbura Jammeh avuga ko ibyo Jammeh avuga nta shingiro bifite akongeraho ko nta n’ uburenganzira afite bwo gusubirishamo amatora.

Amakuru avuga ko urwo rugendo rwo gusaba Perezida Jammeh kuva ku butegetsi ruyobowe na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf.

Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP, bitangaza ko Sirleaf azaba ari kumwe na Minisitiri wo Senegal, Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, Perezida wa Sierra Leone,Ernest Bai Koroma Sierra Leone na visi Perezida wa Ghana.

Muri Ghana Perezida Mahama, uherutse gutsindwa mu matora y’ umukuru w’ igihugu yemeye nta mananiza ko arekuye ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa