skol
fortebet

Biden yizeye ko agahenge kazagerwaho muri Gaza bitarenze mu cyumweru gitaha

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko afite icyizere ko agahenge kazagerwaho mu ntambara ya Israel na Hamas muri Gaza "bitarenze ku wa mbere utaha".

Sponsored Ad

Abivuze mu gihe hari amakuru ko hari intambwe runaka yatewe mu biganiro bikomeje muri Qatar birimo abahagarariye Israel na Hamas.

Biden yagize ati: "Umujyanama wanjye mu by’umutekano w’igihugu ambwira ko turi hafi [kugera ku gahenge]."

Israel yagabye igitero cyagutse cyo mu kirere no ku butaka muri Gaza nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bishe abantu hafi 1,200 mu majyepfo ya Israel, ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023.

Abo bateye bo muri Hamas banashimuse abantu 253, kuva icyo gihe bamwe muri bo bamaze kurekurwa.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu nibura 29,782 bamaze kwicirwa muri Gaza kuva icyo gihe, barimo 90 bishwe ku cyumweru honyine.

Perezida Biden – igihugu cye ni inshuti y’ingenzi ya Israel – yaganiraga n’abanyamakuru mu mujyi wa New York ku gahenge gashobora kugerwaho.

Ku wa mbere, yagize ati: "Turi hafi. Ntibiratungana. Mfite icyizere ko bitarenze ku wa mbere tuzaba dufite agahenge."

Mbere, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko mu minsi ishize "intambwe" yatewe mu biganiro ku kurekura Abanya-Israel bashimuswe, ariko ko bitarasobanuka niba Hamas izemera amasezerano mashya yatanzwe nk’icyifuzo.

Matthew Miller yagize ati: "Twateye intambwe mu biganiro twagiranye hagati ya Misiri, Israel, Amerika na Qatar."

Mu cyumweru gishize, Amerika yanenzwe henshi kubera gutambamira umwanzuro w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye usaba ko muri Gaza haba agahenge aka kanya. Ahubwo, Amerika na yo yatanze icyifuzo cy’umwanzuro wayo w’agahenge k’igihe gito, wanaburiye Israel kudatera umujyi wa Rafah wo mu majyepfo ya Gaza.

Leta ya Israel ivuga ko yakiriye gahunda z’igisirikare cyayo zo guhungisha abasivile bakurwa mu bice bya Gaza, mbere yuko haba ibitero bishya byo ku butaka.

Hashize igihe Israel yotswa igitutu n’amahanga ngo ntizagabe igitero nk’icyo muri uwo mujyi, utuwemo n’impunzi nyinshi z’Abanye-Palestine zahahungiye zivuye mu bindi bice bya Gaza.

Mu yandi makuru, Minisitiri w’intebe w’ubutegetsi bwa Palestine Mohammad Shtayyeh yeguye hamwe na guverinoma ye, itegeka ibice bimwe bya West Bank yigaruriwe na Israel.

Perezida w’ubutegetsi bwa Palestine Mahmoud Abbas yemeye icyemezo cye, ibi bikaba bishobora gutuma hajyaho guverinoma igizwe n’abantu b’impuguke mu myanya bashyirwamo.

Abbas arimo kotswa igitutu n’Amerika ngo avugurure ubutegetsi bwa Palestine kugira ngo bushobore gutegeka Gaza nyuma yuko intambara ya Israel na Hamas izaba irangiye.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yatangaje icyerekezo afite kuri Gaza kitarimo inshingano n’imwe y’ubutegetsi bwa Palestine.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa