skol
fortebet

Impamvu Utwenda tw’imbere twa Kim Kardashian Abagabo bakomeje kutugura nk’amasuka!

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yuko umunyamideli Kim Kardashian ashyize hanze imyenda y’imbere igenewe abagabo ya ’Skims’, iri kugurwa nk’amasuka mu gihe cy’ihinga.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo umunya-Brazil, Neymar JR yifashishije imbuga nkoranyambaga ze asangiza amashusho abamukurikira yambaye iyi myenda y’imbere ya Skims, maze munsi yaya mashusho abwira abantu ko iyi ari imyenda y’imbere myiza yo kujya bambara.

Ubu bwari uburyo bwo kuyamamaza kuko ari mu bifashishijwe kuyimurika. Nyuma y’iminsi ibiri gusa kuwa Kane ni bwo yahise ishyirwa ku Isoko ihita itangira no gukora amateka igurwa cyane.

Nkuko ikinyamakuru Marca cyabyanditse iyi myenda nyuma y’iminota 5 igiye ku Isoko abantu barenga ibihumbi 25 bari bamaze kuvuga ko bayikeneye binyuze ku rubuga izajya icururizwaho.

Ikijya hanze byatangiye igiciro cyo hasi ari amadorari 20 kugenda ukageza ku madorari 80 ariko nyuma n’ibiciro byagiye bizamuka.

Ubundi ubusanzwe iyi myenda y’imbere yiswe ’Skims’ ikorwa na Kim Kardashian kuva muri 2018, yari iy’abagore gusa ariko kuri ubu yamaze gushyira hanze iyi y’abagabo none iri kugurwa cyane.

Uyu munyamiderikazi uturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba n’umuherwekazi yavuze ko gushyira hanze iyi myambaro y’imbere y’abagabo ari intambwe ikomeye mu mateka iyi sosiyete ye iteye anavuga ko yishimiye kuba yatangiye ikindi gice.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa