skol
fortebet

Gen Bunyoni yireguye ku byaha birimo icyo gushaka kwica umukuru w’Igihugu

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Alain Guillaume Bunyoni, rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere.

Sponsored Ad

Ku byaha icyenda akurikirananyweko, Bunyoni yisobanuye kuri bitatu birimo gushaka kwica umukuru w’igihugu muri gahunda yo guhirika inzego zitorewe n’abaturage.

Urubanza rwabereye muri gereza nkuru rya Gitega mu murwa mukuru wa politike aho Alain Guillaume Bunyoni afungiwe kuva mu kwezi kwa karindwi.

Gen Bunyoni yasabye Urukiko ko adakwiye gukurikiranwa ku cyaha cyo kunyereza umutungo kuko nta cyemezo cy’urukiko cyigeze gifatwa herekanwa inkomoko y’umutungo we n’ingano yawo.

Yabwiye urukiko ati “Icyo kirego nta shingiro gifite kuko njye nakoreye igihugu! Iyo mitungo nayivanye mu byo nakoze mu myaka 20…Nafashe inguzanyo mu mabanki azwi, nshinga amasosiyete yo gutwara abantu n’ibintu, nshora imari mu buhinzi n’ubworozi hanyuma nubaka n’ibitaro! Rero n’iyo byaba ari ukuri, inzego z’ubutabera zari kuba zarabyerekanye mu myaka itatu ntangiye ubwo bucuruzi, kandi ntibyigeze bikorwa.”

Abacamanza bagaragaje ko Gen Bunyoni yakoresheje uburiganya igihe yashyirwaga mu nshingano, yerekana agatonyanga ku mitungo ye.

Ku cyaha cyo gushaka kwica umukuru w’Igihugu, Gen Bunyoni yashinjwe gushaka gukorana n’Abarundi bahunze igihugu, bavugwamo umunyamakuru wa Radiyo RPA yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 13 Gicurasi 2015 ubwo hageragezwaga igikorwa cyo guhirika ku butegetsi uwari Perezida Pierre Nkurunziza bikaburizwamo.

Abacamanza bagaragaje ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Gen Bunyoni yahaye amafaranga umuyobozi wa Radiyo RPA ngo bafatanye muri icyo gikorwa, ndetse ngo hari n’ubutumwa bwanditse bumushinja icyo cyaha.

Umushinjacyaha yanagarutse ku kiganiro Gen Bunyoni yagiranye na Col Desire Uwamahoro wari umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya imvururu, ubu na we ufunzwe.

Gen Bunyoni yemera ko yahaye amafaranga Rugurika ariko avuga ko yabikoze agamije kurinda igihugu n’inzego zacyo.

Ati “Kuko nzi ko Rugurika Bob ari mu batangabuhamya b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, nashatse kumenya amazina y’abategetsi 30 bashakishwa n’urwo Rukiko kubera ko gufata abategetsi bangana gutyo byaba ari nko guca umutwe igihugu.”

Yongeraho ati “Njyewe murabona nakorana n’umusivire uri mu bilometero birenga ibihumbi bitandatu kandi udafite imbaraga. Nsanzwe nzi ko nta kindi kimushishikaje kitari ukubona igihugu kirindimuka.”

Bunyoni utavuze byinshi cyangwa ngo yerekane ibimenyetso yagize ati “Erega Urwego rw’Iperereza rw’u Rwanda rwari rwinjiye mu bikoresho byanjye by’itumanaho, ni ho ibyo uwo unshinja yabikuye muri telefone.”

Bob Rugurika ari mu buhungiro muri iki gihe akaba no mu bantu bashakishwa n’ubutabera bw’Uburundi ntiyashimye kugira byinshi abivugaho. Mu butumwa bwanditse yahaye IJWI RY’AMERIKA kuri WhatsApp yagize ati:" Ntacyo mfite nabivugaho, ibyo ndabifata nk’ibitutsi”.

Mu byaha Bunyoni akurikiranweho kandi yireguyeho kuri uyu wa mbere, harimo icyo gutunga intwaro adafitiye uruhushya. Alain Gillaume Bunyoni kuri icyo cyaha ntahakana ko hari intwaro iperereza n’igipolisi byasanze mu rugo rwe kandi atabyemerewe. Gusa yabitangiye ibisobanuro.

Yabwiye abamuburanisha ati:" ibitwaro bitera amarokete bahasanze byari byarapfuye kandi nta rokete n’imwe yari ihari. Ibyo bibunda byahasizwe n’abahoze bashinzwe kundindira ubuzima ntibari baje kubihakura”.

Ibyaha Bunyoni ashinjwa biramutse bimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 30 hisunzwe igitabo cy’amategeko mpanabyaha cy’Uburundi.

Kuri uyu wa kabiri, urubanza rurakomeza humvwa hakanerekanwa n’amasura abiri Jenerali Bunyoni yitabaje.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa