skol
fortebet

Ibisasu byatewe mu mujyi wa Goma bihitana abantu umunani

Yanditswe: Saturday 04, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibisasu bikekwa ko byatewe n’inyeshyamba za M23 ziri kurwana na FARDC byahitanye nibura abasivili umunani,mu nkengero za Goma,Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 3 Gicurasi, mu gitondo.

Sponsored Ad

Radio Okapi ivuga ko ibi bisasu byaturikiye ahitwa Lushagala,mu nkambi y’abantu bimuwe n’intambara mu karere ka Mugunga, mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru).

Amakuru avuga kandi ko abantu bagera ku icumi bakomeretse. Byongeye kandi, habayeho kurasana hakoreshejwe imbunda za rutura hagati y’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za M23 muri ako gace, guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Urusaku rwinshi rwumvikanye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo aho ibisasu bya Mortars byaguye i Lushagala, mu gace kitwa 8 CEPAC-Ki Machini, mu karere ka Mugunga.

Ibi byabaye byakuruye uburakari impunzi zimaze amezi menshi muri iyi nkambi, kuva bahagera bavuye Sake-Shasha-Minova, kandi ngo babayeho nta mfashanyo.

Umuhanda wa Goma-Sake wahise ufungwa n’aba bantu bimuwe barakaye.

Bamwe mu bapolisi bagize uruhare mu kurasa kugira ngo bagerageze gufungura umuhanda.

Muri ako gace impagarara zikomeje kuba nyinshi.

Byongeye kandi, guhera mu ntangiriro zo kuwa gatanu,kurasana hagati y’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za M23 byakomereje ku misozi ireba umujyi wa Sake.

Amakuru atugeraho yemeza ko aya masasu yaba igisubizo cyamasasu yingabo.

Ibisasu bibiri byaguye mu nkambi y’abantu bimuwe, ikindi gisasu cyaturikiye mu karere ka Lac Vert.

M23 iragira yo yashinje leta kwica abasivili ndetse yemeza ko ibyo bisasu ariyo yabiteye.

M23 yatangaje ko bimaze kumenyerwa ko iyo ingabo za RDC ziri gutsindwa na M23, zirasa mu basivili, zikabeshyera uyu mutwe. Ryatanze urugero ku byabaye muri Kibumba, Kibirizi, Mweso, Karuba, Mushaki na Kilolirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa