skol
fortebet

Perezida Kagame yishimiye ko US ihangayikishijwe n’ibibazo biri muri EAC

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame uri i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, yagiranye ibiganiro na Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagarutse ku ngingo zitandukanye zigaruka ku mubano w’ibihugu byombi n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye ibi biganiro kuko ari iby’ingenzi kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaragaragaje ko zihangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano biri mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ati “Nishimiye ibiganiro tugiye kugirana kugira ngo turebere hamwe uko twashakira umuti ayo makimbirane.”

Perezida Kagame yakomozaga ku gahenge Amerika yasabye mu mpera z’umwaka ushize hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’umutwe wa M23.

Icyo gihe ako gahenge kagezweho nyuma y’ibiganiro Amerika yagiranye n’u Rwanda ndetse na Congo.

Antony Blinken yavuze ko Amerika yiteguye gukora igishoboka cyose mu gushyigikira inzira z’amahoro zigamije gukemura ibibazo by’umutekano muri Congo.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Ibiganiro byabo byibanze ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’ingamba zihari zo gushaka umuti w’amakimbirane.

Ati “Nishimiye ibyagezweho mu mezi make ashize ndetse n’umuhate w’ubuyobozi bwanyu (Perezida Kagame) mu gushaka amahoro arambye.”

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Antony Blinken, bibaye bikurikira uruzinduko Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi muri Amerika, Avril Haines yagiriye mu Rwanda mu Gushyingo umwaka ushize.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa