skol
fortebet

Rurindo:Ibibazo biri mu miryango byatumye abana basaga 1550 bataye ishuri

Yanditswe: Sunday 09, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rulindo yatangaje ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 habarurwa abanyeshuri 1556 bataye ishuri kubera ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane yo mu miryango.

Sponsored Ad

Imyaka ibaye myinshi hafashwe ingamba zigamije kurandura burundu ikibazo cy’abana bava mu mashuri, ndetse mu mwaka w’amashuri 2020/2021 abanyeshuri bose, kuva mu mashuri y’inshuke batangiye gufatira amafunguro ku ishuri nka kimwe mu bisubizo birambye kuri iki kibazo.

Mu Karere ka Rulindo gakorerwamo imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi bw’icyayi ikibazo cy’abana bata ishuri cyabaye ingorabahizi, ndetse muri uyu mwaka w’amashuri uri gusozwa, abana bataye ishuri barengaga 2300.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rulindo, Nuwayo Jean Denys yavuze ko impamvu zituma abana bata ishuri zirimo ubukene butuma ababyeyi batabonera abana ibikoresho, amakimbirane yo mu miryango, abata ishuri bakajya gushaka imirimo n’ibindi.

Ati “Umwana ugiye ku ishuri nta kaye, cyangwa afite ikaye imwe yandikamo amasomo yose, mwarimu akamubaza impamvu cyangwa abandi banyeshuri bagasa n’abamuseka, hari igihe bituma ava mu ishuri akajya gushaka amafaranga.”

Nuwayo avuga ko nk’abakurwa mu ishuri no kudahabwa ibikoresho, ababyeyi bakangurirwa kuzigama amafaranga yo kuzabibagurira nk’uko bateganyiriza ubwisungane mu kwivuza buzwi nka ‘Mituweli’.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko umwaka w’amashuri wa 2019/2020 warangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza bataye ishuri bari ku mpuzandengo ya 9.5% gusa mu mwaka wakurikiyeho baragabanutse bagera kuri 7.1%, iyi imibare ikagaragaza ko abahungu ari bo benshi bava mu ishuri.

Iyi mibare yo mu mashuri yisumbuye na yo igaragaza ko abahungu ari bo bava mu ishuri cyane ugereranyije n’abakobwa aho nko muri 2020/2021 abahungu bavuye mu ishuri bari 9.7% bagiye gushakisha amafaranga mu gihe abakobwa bari ku rugero rwa 8.7%.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko nta mwana uri mu kigero cyo kwiga ukwiye kuba ari hanze y’ishuri mu rwego rwo kubaka umunyarwanda ushoboye.

Ivomo:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa