skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwagaragaje byimbitse ibyo CG (Rtd) Gasana Emmanuel aregwa

Yanditswe: Friday 10, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wamenyekanye mu mirimo itandukanye mu Rwanda,yatangiye kuburanishwa imbere y’urukikorwa Nyagatare kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023.

Sponsored Ad

Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo:

Gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze
Gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite

Bwa mbere ubwo Gasana yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare mu Ntara yari abereye Guverineri, ku cyicaro cy’uru Rukiko hari hakajijwe umutekano, ku buryo nta munyamakuru wari wemerewe kwinjirana mu cyuma cy’iburanisha igikoresho cy’ikoranabuhanga gishobora gufata amajwi cyangwa amashusho.

CG (Rtd) Gasana wagejejwe ku cyicaro cy’Urukiko mu gitondo cya kare habura amasaha agera kuri abiri ngo iburanisha ritangire, yaje mu modoka y’Urwego rw’Igihugugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) isanzwe itwara abakekwaho ibyaha.

Ubwo Umucamanza yabazaga uregwa niba aburana yemera ibyaha akekwaho, yavuze ko byombi abihakana.

Ubushinjacyaha buri gusabira uregwa gukurikiranwa afunzwe,bwahawe umwanya ngo busobanure impamvu zikomeye bushingiraho bumusabira gufatirwa iki cyemezo, busobanura ibyagezweho mu iperereza.

Avuze ko ikibazo cyatangiye ubwo rwiyemezamirimo Eric Kalinganire yasabaga Guverineri Gasana kumukorera ubuvugizi akabona umuriro w’amashanyarazi yari akeneye mu bikorwa bye byo gucukura amazi ayazamuye mu butaka.

Yasabaga kandi uyu muyobozi kumufasha kwagura ibikorwa bye muri iyi ntara irangwamo uruzuba ruhoraho.

Ubushinjacyaha buvuga ko, Guverineri Gasana yemeye kumufasha ariko agasaba ko na we agomba kumugereza amazi mu rwuri afite mu karere ka Nyagatare.

Kalinganire ngo yatangiye akazi ndetse n’amazi ayageraho ariko aza guhagarikwa na Guverineri Gasana amaze gutanga amafaranga agera kuri miliyoni 48 kuri uyu mushinga.

Nyuma uyu Kalinganire yaje gutabwa muri yombi arafungwa aregwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi kubera ubushukanyi.

Aha yaregwaga kwakira amafranga y’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana abizeza kubazamurira amazi ariko ntabikore. Umushoramari Kalinganire avuga ko yananiwe gukorera abaturage bamuhaye amafranga kubera ko ayo yakiriye yayakoresheje mu mushinga wa Guverineri Gasana kandi akaba ataramwishyuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Gasana yakoze ibyaha byombi kuko atagaragaza amasezerano hagati ye na Kalinganire kandi ibyo yakoze byarashowemo amafranga .

Ubushinjacyaha bwasabye ko Gasana akomeza gufungwa by’agateganyo kubera ko yashyira igitutu ku batangabuhamya mu gihe yaba arekuwe.

Ngo ashobora kandi no gutoroka igihugu kubera ko ibyaha aregwa bishobora gutuma afungwa imyaka iri hejuru y’ibiri.

Emmanuel Gasana we yahakanye ibyaha byombi. Yemeye ko yakoze ubuvugizi nk’uko yabisabwaga na Kalinganire ariko ko yari imwe mu nshingano z’umukuru w’intara.

Yavuze ko ibyakozwe na Kalinganire byari bigenewe abaturage bose, ko byakorewe kwa Gasana kubera ko ari ho hari umuriro w’amashanyarazi kandi ko aya mazi yagombaga kugezwa no ku bandi baturage.

Umucamanza yabajije Gasana impamvu yemeye ko amafranga yakusanyijwe n’abandi baturage akoreshwa mu isambu ye kandi iri kure y’abaturage bayatanze.

Gasana yavuze ko yizeye umushoramari wamubwiraga ko afite ubushobozi kandi wari ufite ibyemezo yahawe n’izindi nzego za Leta.

Imbere y’urukiko Gasana yavuze ko yumva ashobora kuba yarakoze amakosa kuko atashishoje bihagije mbere yo kwegurira icyizere uyu mushoramari. Akongeraho ariko ko asanga bitaba icyaha kimujyana mu rukiko.

Ku mpungenge z’uko yatoroka ubutabera, umwe mu bunganizi be, Shema Gakuba, yavuze ko Gasana ari umuntu warwaniye igihugu, ufite umuryango n’imitungo ku buryo atabihara ngo ahunge.

Yavuze kandi ko ibi byiyongeraho umwishingizi wemereye urukiko ko yiteguye kuba yaryozwa ibyo Gasana akurikiranyweho mu gihe uyu yaba ahunze.

Gasana yasabye kuburana ari hanze, avuga ko amaze imyaka irindwi afite uburwayi bukomeye burimo ubwa diabete, pressure na cholesterol ndetse afite imitungo yatangaho ingwate.

Emmanuel Gasana yabaye umusirikare wo mu rwego rwa General de Brigade mbere y’uko yinjizwa mu gipolisi akakibera umuyobozi mu gihe cy’imyaka ikabakaba 10.

Emmanuel Gasana wari waracyuye igihe mu mirimo ya gisirikare n’igipolisi yatawe muri yombi mu kwezi gushize .

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko umwanzuro ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, saa Cyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa