skol
fortebet

Urukiko rwahamije Kayumba Christopher icyaha ariko ntazajya muri gereza

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwahamije kayumba Christophe icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Sponsored Ad

Ni icyaha Urukiko ruvuga ko yagikoreye ku mukobwa wari umukozi we wo mu rugo.

Kayumba Christophe yahanishijwe igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe, bivuze ko atazajya muri gereza gukora icyo gihano.

Urukiko Rukuru rwemeje ko Dr Christopher Kayumba adahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku wari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dr Kayumba Christopher ku byaha yari akurikiranyweho.

Icyemezo kimugira umwere cyasomwe ku wa 22 Gashyantare 2023 ndetse ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

Urukiko Rukuru rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeje ko Dr Christopher Kayumba ahamwa n’ubwinjiracyaha mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw).

Urukiko Rukuru rwategetse ko igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri Dr Christopher Kayumba yahanishijwe gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa