skol
fortebet

Abakinnyi ba Sunrise bagaragaje impamvu nyinshi zituma batsindwa

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Sunrise baratangaza ko kuba batarimo kwitwara neza muri iyi minsi bituruka ku mpamvu nyinshi, zirimo kudahabwa imishahara n’uduhimbazamusyi n’ ubushobozi be bw’ umutoza.
Aba bakinnyi bavuga ko ubushobozi bw’ umutoza wa Sunrise butamwemerera gutoza mu kiciro cya mbere.
Kapiteni wa Sunrise Serumogo Ally Omar yabwiye Umuryango.rw ko kuba batarimo guhabwa imishahara n’ umuhimbazamusyi birimo kubatera kumva batameze neza mu mutwe.
Yagize ati"Ikibazo ntabwo ari twebwe abakinnyi (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Sunrise baratangaza ko kuba batarimo kwitwara neza muri iyi minsi bituruka ku mpamvu nyinshi, zirimo kudahabwa imishahara n’uduhimbazamusyi n’ ubushobozi be bw’ umutoza.

Aba bakinnyi bavuga ko ubushobozi bw’ umutoza wa Sunrise butamwemerera gutoza mu kiciro cya mbere.

Kapiteni wa Sunrise Serumogo Ally Omar yabwiye Umuryango.rw ko kuba batarimo guhabwa imishahara n’ umuhimbazamusyi birimo kubatera kumva batameze neza mu mutwe.

Yagize ati"Ikibazo ntabwo ari twebwe abakinnyi tugikemura gusa, abakinnyi ntabwo tumeze neza mu mutwe muri rusange, ikibazo kiri ku bayobozi, nibashaka barebe icyakorwa kugira ngo tubashe kwitwara neza kuko twe ntago turi abakinnyi babi, ntabwo turahembwa nta nubwo turabona udihimbazamusyi, gusa nawe urabyumva ntabwo twakina tumeze neza mu mutwe, nibyo bibazo dufite, gusa bitewe n’ ibirimo gukorwa turizera ko mu minsi iri mbere tuba twayabonye."

Uretse kudahererwa imishahara n’ uduhimbazamusyi ku gihe bituma ikipe ya Sunrise ititwara neza ngo harimo no kuba umutoza adashoboye

Bamwe mu bakinnyi ba Sunrise baganiriye n’ ikinyamakuru Umuryango ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’ umutekano wabo bavuze ko umutoza abakoresha imyitozo imwe kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu. Iyi nayo ngo ni imwe mu mpamvu zituma batitwara neza

Sunrise ni kipe yatangiye shampiyona y’ uyu mwaka ihabwa amahirwe yo kuba yahatanira igikombe bitewe n’imyiteguro yagarutsweho cyane mu itangazamakuru.

Sunrise yatsinze imikino itatu ya mbere ya shampiyona, ibintu byatangaga icyizere ko ishobora kuba yatwara igikombe. Gusa nyuma y’iyo mikino itatu Sunrise yatangiye kutitwara neza, birimo kunganya no gutsindwa bya hato na hato.

Uku kutitwara neza ni byo abakinnyi bavuga ko biterwa n’ibibazo by’ imishahara n’ uduhimbazamusyi.

Kuri ubu ikipe ya Sunrise iri ku mwanya wa 7 ku rutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona, n’ amanota 11 mu gihe ku ikubitiro ariyo yari iyoboye uru rutonde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa