skol
fortebet

Ubutumwa Zari Hassan yageneye The Ben nyuma yo kutaza mu bukwe bwe

Yanditswe: Friday 29, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Zari Hassan [Zari The Boss Lady] wamaze kugera mu Rwanda aho agiye gukorera ibirori bikomeye, yageneye ubutumwa Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella nyuma yo kunanirwa kwitabira ubukwe bwabo.

Sponsored Ad

Ubukwe bwa The Ben bwabaye kuwa 23 Ukuboza 2023, wari umunsi w’amateka mu myidagaduro nyarwanda imaze amezi atari macye itigiswa n’inkuru z’urudaca zivuga kuri ubu bukwe n’udushya twabwo. Byari byitezwe ko mu bari bubwitabire harimo na Zari gusa birangira ataje.

Mu kiganiro yagiranye yahaye itangazamakuru akigera i Kanombe, Zari yasobanuye ko yizera ko abanya-Kigali ari abanyabirori bityo ko bazagira igitaramo cy’akataraneka kandi na we yiteguye.

Mu magambo ye yagize ati: ”Ndi hano kunezerwa, nizeye ko abanyarwanda nabo bakunda gutarama. Ndifuza ko bazaza tugaratama tukishima umwaka urimo urarangira muze twishime.”

Ubwo yabazwaga ku cyaba cyaratumye atitabira ubukwe bwa The Ben usanzwe ari incuti ye yirinze kugira byinshi abivugaho gusa yemeza ko azi ko bagize ubukwe bwiza kandi abifuriza ibyiza.

Yagize ati: ”Ndabizi ko bagize ubukwe bwiza icyo nabifuriza ni amahirwe masa.”

Zari The Boss Lady ni inshuti y’igihe kirekire y’umuhanzi The Ben. Mu bihe bitandukanye, uyu mugore na we yagiye agaragara mu mashusho yishimira ibihangano by’uyu muhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa