skol
fortebet

Harmonize ari mu munyenga w’urukundo n’ Umunyarwandakazi Laika ukizamuka(Amafoto)

Yanditswe: Monday 16, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi umaze igihe kitari kinini mu muziki, Laika Muhoza, ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda yahamije rwose ko we n’umuhanzi Harmonize bari mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru www.howwe.ug, avuga ko Ubwo yari mu kiganiro, uyu muhanzikazi yemeye ko bari kuryoherwa n’umubano udasanzwe bafitanye, ikindi kandi akaba nta kintu kibi yigeze amubonaho.

Yagize ati" Kuri ubu rwose ikintu cyose cyaba, njyewe nawe turi inshuti nziza cyane ( tumeranye neza). Mu by’ukuri nta kintu kibi nigeze mbona kuri Harmonize, ikindi kandi ndi kuryoherwa n’umubano mwiza wacu’’.

Yanavuze kandi ko bnombi bafite tattoos zimwe, zifite ikintu gikomeye zihagarariye kandi zigaragaza kirenze umuziki ( Ni tattoos ziteye nk’amanota akoreshwa mu muziki).

Aba bombi bakomeje kugaragaza ko rwose harimo akantu hagati y’abo. Ku ikubitiro babanje kugaragara mu mashusho adasanzwe bambaye batikwije, ibintu byavugishije benshi batangira kwibaza kuri aya mashusho cyane, gusa ariko Laika we yasobanuye ko ayo mashusho bayafashe ubwo bari muri Tanzania mu gihe bafataga amashusho y’indirimbo.

Bongeye guhamya umubano wabo neza ubwo bombi bishyiragaho tattoos zabo zose zimeze kimwe, ibi bikomeza bihamya ko umubano wabo urenze gusa kuba ari abahanzi.

Abivuze mu gihe Harmonize amaze iminsi yicuza bikomeye kuba yarapfushije ubusa amafaranga atagira ingano ku bagore, akavuga ko iyo amenya ubwenge yari kuyashora mu byunguka.

Imiterere ya Laika rwose ihamya ko Harmonize atamwitesha bitewe nuko niba mwarakunze kubona abakobwa bakundana na Harmonize, baba bafite imiterere idasanzwe, urugero ; Frida Kajala, Yolo The Queen ( Harmonize yigeze kugaragaza ko akunda cyane), hakaza na Laika bose bafite imiterere imwe.

Laika Muhoza, yavukiye mu Rwanda ariko ntabwo yakunze kuhaba kuko yakunze kuba mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, gusa kuri ubu atuye muri Uganda aho akorera umuziki we ndetse n’akazi ke gasanzwe. Uyu mukobwa kandi ni mushiki w’umuhanzi ukomeye mu Rwanda ,Alpha Rwirangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa