skol
fortebet

Jose Chamelione yifatiye ku gahanga abashatse kungukira ku burwayi bwe

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Jose Chamelione uherutse kuva mu bitaro muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika yavuze ko hari abashakaga ko akomeza kurwara kugirango umuryango we uzime ukene.

Sponsored Ad

Yunze mu rya Se nawe wigeze kuvuga ubwo uyu muhungu we yari mu bitaro ko hari abakomeje kumwifuriza inabi nkaho aribo bamuremye.Icyo gihe uyu mugabo yavugaga ko umuryango we ukomeje kwibasirwa.

Gusa ku rundi ruhande Jose Chameleone yashimiye abakunzi be bagaragaje inkunga yabo mugihe aherutse gushyirwa mubitaro .

Mu mashusho ya videwo, Chameleone yavuze ko yarengewe n’urukundo n’amasengesho yahawe n’abafana be bakadasohoka, ikindi kandi ko atagiye kwiyitaho kugirango uburwayi bwe budakomeza kumuhungabanya.

Ati: "Nzi ko hano hari urwango rwinshi, ariko urukundo rwa bamwe mu bakunzi banjye rurenze ibyo". "Ntabwo ndi umuntu wemera guhitamo gutsindwa. Ngiye gukoresha igihe cyanjye kugira ngo ndusheho kuba mwiza kandi ngaruke gukomera kuruta mbere hose."

Chameleone yagiye mu bitaro nyuma yo gufatwa n’indwara zo mu gifu.Akiva mu bitaro yahise akorera igitaramo muri Canada ariko bigaragara ko ari mu ntege nke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa