skol
fortebet

Rayon Sports yihimuye kuri AS Kigali iri mu makipe yayikuye ku gikombe uyu mwaka

Yanditswe: Sunday 05, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, igira amanota 57 ku mwanya wa kabiri, irushwa 10 na APR FC yegukanye Shampiyona.

Sponsored Ad

AS Kigali ni imwe mu makipe yabujije Rayon Sports igikombe kuko yayitsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa shampiyona.

Kuri iyi nshuro,Rayon Sports nayo yayihimuyeho iyambura agahimbazamusyi yashoboraga kubona kuko yabanje gutsinda ibitego 2-0.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 11 ibifashijwemo na Iyabivuze Osee ku burangare bwa Ngendahimana wamwihereye umupira.

Bidatinze,AS Kigali yabonye penaliti yatewe nabi na Tshabalala,umunyezamu Khadime Ndiaye ayikuramo.

AS Kigali yabonye igitego cya kabiri,ku munota wa 35,umunyezamu Khadime Ndiaye yitsinze.

Rayon Sports yagabanyije umwenda ku munota wa 44 ibifashijwemo na Charles Baale.Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-1 bya AS Kigali.

Mu gice cya kabiri,Rayon Sports yaje yariye karungu ndetse ikibonamo ibitego 3 byose.

Ku munota wa 53,Charles Baale yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ndetse cyari icya kabiri cye muri uyu mukino.

Muhire Kevin yatsinze igitego cya gatatu cya Rayon Sports ku munota wa 57 kuri coup franc ahana ikosa ryakorewe kuri Pascal.

Ku munota wa 4 w’inyongera yongewe kuri 90,Paul Gomis yakoreweho penaliti,arangije ayitera neza.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 42.

I Huye, Mukura VS yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 birimo icy’Umunyezamu Sebwato Nicolas.

Mu wundi mukino wabaye,MUKURA VS yatsinze ibitego 2-1 Gasogi United,birimo icyatsinzwe n’umunyezamu Nicolas Sebwato kuri coup franc na Soter KAYUMBA 89.Gasogi yatsindiwe na Hamis Hakim 23.

Mu gihe igikombe cya shampiyona cyamaze kubona nyiracyo APR FC,intambara ikomerereye mu makipe amanuka aho ku munsi wa mbere bizaba bikomeye.

Ikipe ya Sunrise FC isa n’iyamanutse mu cyiciro cya kabiri kuko yatsinzwe igitego 1-0 n’Amagaju, ikomeza kuba ku mwanya wa nyuma, wa 16, ifite amanota 29 n’umwenda w’ibitego 17.

Icyakomeje imibare yayo kurushaho ni intsinzi y’ibitego 2-1 Etoile de l’Est yabonye kuri Police FC mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, byatumye iyi Kipe y’i Ngoma igira amanota 31 ku mwanya wa 14.

Etoile de l’Est yari izi icyo ishaka kuko iyo Bugesera FC itsinda Muhazi United, zanganyije ubusa ku busa mu Bugesera, yo igatsindwa, byari kuyishyira mu byago byo kumanuka.

Kuri ubu, Bugesera FC ifite amanota 29 ku mwanya wa 15 mu gihe ku Munsi wa 30, ari na wo wa nyuma, izakirwa na Etoile de l’Est i Ngoma mu mukino w’ishiraniro ushobora kugena indi kipe imanukana na Sunrise FC.

Etoile de l’Est izaba ikeneye kunganya kuko gutsindwa na Bugesera FC bizatuma isubira mu Cyiciro cya Kabiri yari imaze umwaka umwe ivuyemo.

Urutonde

1. APR FC 67 Pts
2. Rayon Sports 57 Pts
3. Musanze FC 50 Pts
4. Mukura VS 47 Pts
5. AS KIGALI 42 Pts
.
.
12. Gorilla 32 Pts
13. Etincelles 32 Pts
14. Etoile De L’Est 31 Pts
15. Bugesera FC 29 Pts
16. Sunrise FC 29 Pts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa