skol
fortebet

Ibaruwa Umubikira mukuru Mukangango yandikiye Burugumesitiri amusaba kumukiza Abatutsi i Sovu

Yanditswe: Saturday 04, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’Ikigo cy’Ababikira i Sovu, Soeur Gertrude Mukangango, yicishije Abatutsi ba nyuma bari barokotse ubwicanyi bwo ku wa 22 na 25 Mata 1994 muri Monastere y’I Sovu. Monastere y’ababikira bo mu Muryango w’Ababenedigitini iherereye mu Karere ka Huye, Sovu. Guhera tariki ya 17 mata 1994, hahungiye abatutsi barenga 10.000 bihisha mu mazu atandukanye y’icyo kigo cy’ababikira, harimo no mu ivuriro, bicwa mu byiciro bitandukanye.

Sponsored Ad

Guhera ku itariki 22 Mata 1994, impunzi z’Abatutsi zatewe mu bitero bitatu.

Interahamwe zabanje gutera ku kigo nderabuzima, impunzi zari zihari zihungira mu igaraje yacyo. Interahamwe zafashe icyemezo cyo kubatwikiramo ari bazima. Soeur Gertrude (Consolata Mukangango) wari ufite imyaka 42 muri 1994 na Soeur Kizito (Julienne Mukabutera) wari ufite imyaka 36 muri Jenoside, bazanye utujerikani tubiri twa Lisansi. Soeur Kizito yamennye lisansi hasi imbere y’igaraji ahita atwika. Uwo munsi hapfuye abantu bagera kuri 7000. Soeur Kizito yari afite lisiti banditseho akurikizaho kugenzura ko bose bapfuye.

Ku itariki 25 Mata 1994, umuyobozi w’Interahamwe z’I Sovu, Emmanuel Rekeraho, uwari umwungirije Gaspard Rusanganwa alias Nyiramatwi n’izindi nterahamwe, bagarutse kuri Monastere kwica Abatutsi bahasigaye bari bihishe imbere mu kigo cya Monastere. Soeur Gertrude na Soeur Kizito baganiriye na Rekeraho bamubwira ko abakiza izo mpunzi kuko ngo nta biribwa bagifite byo kubaha.

Impunzi zaringinze ariko Soeur Gertrude atanga itegeko ryo kubica. Uwo munsi Interahamwe zishe abantu babarirwa mu 1000. Hasigaye gusa abagera kuri 30 bo mu miryango y’ababikira b’Abatutsikazi bo muri Monastere. Soeur Gertrude yashyizeho igitsure cyinshi bagenzi be b’ababikira abategeka kwirukana abantu babo, ababwira ko niba batabikoze batyo, bose bari bwicwe kandi n’ababikira b’Abatutsikazi bakicanwa nabo, abo Babikira barabyanze.

Ku itariki 5 Gicurasi 1994, Soeur Gertrude yandikiye Burugumesitiri wa Komini Huye, Jonathan RUREMESHA, ibaruwa imusaba kuza kwirukana abo bantu, iteye itya :

Impamvu : Kwitabaza ubutegetsi

Bwana Burugumesitiri wa Komini Huye, BUTARE

Bwana Burugumesitiri,

Muri ibi byumweru bishize, hari abantu bagiye baza muri Monastere y’i Sovu ku buryo busanzwe ari abashyitsi bahamara iminsi akenshi itarenga icyumweru, abenshi bari muri za mission, abandi baje kuruhuka cyangwa gusenga.

Aho intambara yuburiye igatera igihugu cyose, hari abandi bagiye baza ku buryo butunguranye, bakaba bose bigundiriza kuba hano kandi nta buryo na bukeya dufite bwo kubatunga dans l’illegalite. Nkaba maze iminsi narabasabye ko ubutegetsi bwa Komini bwaza bukabaha itegeko ryo gusubira iwabo, cyangwa ahandi bashaka kuba, kuko hano muri Monastere nta buryo na bukeya tugifite.

NDABASABA NKOMEJE BWANA Burugumesitiri ko mwadufasha ntibirenze tariki ya 6/5/1994 ibyo bitarangiye, kugira ngo imirimo Monasiteri isanzwe ikora iyikomeze nta mitima ihagaze. Tubaragije Imana mu masengesho.

Umukuru w’urugo. Soeur Gertrude Consolata MUKANGAGO (umukono)”.

Ku itariki 6 Gicurasi 1994, Burugumesitiri RUREMESHA yazanye n’abapolisi n’Interahamwe bica izo mpunzi z’Abatutsi, zikaba ari nazo za nyuma zari zisigaye kuri Monastere y’ I Sovu. Ni ukuvuga ko zishwe ku munsi Soeur Gertrude yari yasabye Burugumesitiri RUREMESHA ko yabamukiza kugira ngo Monastere yikomereze imirimo yayo.

Urubanza rwa Sr Gertrude rwabereye mu Bubiligi muri 2001 rwagaragaje ko Soeur Gertrude ubwe ariwe wagendaga yereka Interahamwe ibyumba abatutsi bari bihishemo muri Monastere.

Mu Batutsi biciwe I Sovu, harimo imiryango myinshi y’abahaga ari nabo bari biganje hafi ya Monastere. Aba bose barimburanywe n’imiryango yabo kandi abatari bake bari abakozi ba Monastere y’I Sovu imyaka myinshi.

Bamwe mu bicanyi bafatanyije n’aba babikira mu bwicanyi bw’I Sovu barimo:

Adjudant Emmanuel Rekeraho, Joseph Habyarimana wahungiye mu Bufransa, Gaspard Rusanganwa alias Nyiramatwi, Innocent Nyundo, Pierre Rushyana, Jean Maniraho, Etienne Rugombyumugabo, Theoneste Kagina, Joseph Bizimana wari burigadiye wa Komini Huye, umukuru wabo ku rwego rwo hejuru akaba Burugumesitiri Jonathan Ruremesha.

Sr Gertrude yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu Bubiligi naho Sr Kizito akatirwa igifungo cy’imyaka 12. Aba babikira bombi ubu barafunguwe bakaba baba muri Monastere ya Maredret mu Bubiligi.

IVOMO:IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa