skol
fortebet

Uko wagabanya ibyago byo gukuramo inda

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gukuramo inda ahanini ntibishobora kwirindwa inda iyo yashatse kuvamo ivamo ntacyabibuza , ariko hari ibintu bitandukanye ushobora gukora bikagabanya ibyago byo kuba wakuramo inda ndetse bikanafasha mu gutuma gutwita kwawe bigenda neza.

Sponsored Ad

Impamvu zitera gukuramo inda ni nyinshi , cyane izidashobora kwirindwa ni nk’ibibazo mu turemangingosano no kuba hari ubusembwa ku mwana urimo kuremwa .

Ibintu wakora bikagabanya ibyago byo gukuramo inda
Hari ibintu bitandukanye bishobora kugabanya ibyago byo kuba wakuramo inda aribyo

1. Gufata ibinini bya Foliki aside

Burya buri mugore wese utwite aba agombwa gufata ibinini bya foliki aside kuko bigabanya ibyago byo kuba umwana uri mu nda yavukana ubusembwa ,ubu busmbwa kandi bushobora gutera kuba wakuramo inda .

2. Guhindura imyitwarire

Mu gihe utwite , hari imyitwarire uba ugomba guhindura no kitwaho irimo

  • Kureka kunywa itabi
  • Kureka kunywa inzoga
  • Kureka kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha
  • Imyitwarire ukwiye kugira mu gihe utwite irimo
  • gukora imyitozo ngororamubiri itavunanye
  • gusinzira bihagije
  • kurya neza

3. Kubungabunga ibiro ku kigero cyiza

Kuba ufite ibiro bike cyane cyangwa kuba ufite umubyibuho ukabije nabyo ni kimwe mu bintu byakongera ibyago byo kuba wakuramo inda .

4. Kwirinda ama infegisiyo

Gukora ibishoboka byose ukirinda ibibazo bishobora kubatera ama infegisiyo ni kimwe mu bintu byagufasha kugabanya ibyago byo kuba wakuramo inda

5. Kwivuza neza indwara zidakira nka Diyabete na Hypertension

Ni byiza ko wivuza neza indwara waba ufite nka Diyabete , umuvudko w’amaraso ndetse nizindi kuko bituma ibyago byo kuba wakuramo inda iyo izi ndwara utazikurikiranye neza .

6. kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Ni byiza ko ukora ibishoboka byose byagufasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , ukwiye gukoresa agakingirizo kuko izi ndwara zishobora kongera ibyago byo kwibasirwa no gukuramo inda .

Ni ibihe bimenyetso bigaragara ku muntu wakuyemo inda ?

  • Hari ibimenyetso bishobora kugaragara ku mugore wakuyemo inda birimo kuva cyane
  • kuva ukaba ushobora kubona ibimeze nk’intongo mu ikariso kubabara mu nda
    kuzana ibintu bidasanzwe
  • ibimenyetso byuko utwite nko kuruka , kugira iseseme , kurarikira ibintu runaka biragabanuka
  • Ubuvuzi uhabwa mu gihe wagize ibimenyetso byo gukuramo inda ariko ntivemo
  • Hari igihe umuntu agira ibimenyetso byo gukuramo inda ariko inda ntigire ikibazo ikagumamo , iyo bimeze bityo hari ubuvuzi uhabwa burimo
  • Kuryama no kuruhuka bihagije
  • kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina
  • kuvura izindi mpamvu zishobora kuba ziri kugutera kuva
  • kongererwa umusemburo cyane cyane wa porojesiterone

Dusoza

Burya abagore 10 mu bagore 100 batwite bashobora gukuramo inda , mu gihe indayavuyemo nta kintu wakora ngo ubyirinde , gutwita no kuba wakuramo inda ni ibintu bijyana niyo mpamvu ukwiye kwigengesera mu gihe utwite wita ku mibereho yawe no ku mirire yawe ya buri munsi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa