skol
fortebet

Kenny Sol yasezeranye n’umukobwa ukubutse mu Bushinwa

Yanditswe: Friday 05, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Kenny Sol agiye gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Kunda Alliance Yvette mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda.

Sponsored Ad

Umuhango wo gusezerana kuri aba bombi wateguwe mu ibanga rikomeye, cyane ko amakuru y’ubukwe bw’uyu muhanzi yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 4 Mutarama 2024.

Mu ijoro ryakeye nibwo kandi byamenyekanye ko uyu muhanzi yambitse impeta uyu mukunzi we amusaba kuzamubera umugore,undi arabyemera.

Mu mpera z’umwaka ushize,nibwo Kenny Sol yari yafashe irembo iwabo w’umukobwa.

Ubwo yavaga muri Canada mu minsi ishize, Kenny Sol yakiriwe n’umukunzi we wamuhaye indabyo bamwe ntibemera ko ari umukunzi w’uyu muhanzi cyane ko yabyemereye itangazamakuru.

Uyu mukobwa yari asanzwe yiga mu Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa