skol
fortebet

Umunyamakuru Aissa Cyiza yakoze ubukwe

Yanditswe: Sunday 03, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa Royal FM, Aissa Cyiza Diana yakoze ubukwe n’umugabo we, Sraith, basezerana kubana ubuziraherezo.

Sponsored Ad

Ubu bukwe bwabaye tariki 2 Ukuboza 2023 bwitabiriwe n’abanyamakuru bagenzi be barimo Sandrine Isheja, Michèle Iradukunda, Umuhire Rebecca, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d’Arc n’umugabo we Thierry Eric Niyigaba n’abandi.

Nta makuru arambuye yigeze atangazwa kuri ubu bukwe gusa bubaye nyuma y’iminsi mike yari ishize Aissa Cyiza agaragara yambaye impeta ya ’fiançailles’.

Aissa Cyiza ni umunyamakuru ukundwa n’abatari bake kubera ijwi rye n’ubuhanga mu mikorere ye mu Kiganiro AM to PM gitangira saa Tanu z’amanywa kugeza saa Munani z’umugoroba kuri Royal FM, amazeho imyaka umunani.

Aissa Cyiza yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2012, ahera ku Isango Star, aho yamaze imyaka itatu aza kujya kuri Royal FM ari na yo akiriho kugeza ubu.

Uyu mugore kandi ni umwe mu bakora Ikiganiro “Ishya” gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa