skol
fortebet

Gen Kabundi wa FARDC yirutse n’amaguru ubwo M23 yari imusatiriye

Yanditswe: Saturday 18, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi 3 y’imirwano ikaze mu bice bya Katoro,Kibingo,Gasharira na Mirangi,hagati y’abarwanyi b’umutwe wa M23 na FARDC,Gen Kabundi yarusimbutse.

Sponsored Ad

Umwe mu ba Ofisiye ba Wazalendo wahaye amakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru aravuga ko Gen.Kabundi yasimbutse igico yari yatezwe n’abarwanyi ba M23 agakizwa n’amaguru.

Bivugwa ko umutwe wa M23 ukomeje gusatira agace ka Kanyabayonga ukaba ugeze muri KM30 winjira muri uyu mujyi.

Aya makuru kandi yemejwe na Bwana Omar Kavota Umuvugizi wa Sosiyete Sivile muri ako gace, ati:"Umwanzi yugarije akarere kacu n’ubwoba ku baturage bacu kandi hari impungenge ko FARDC itazabasha kuzibira umwanzi."

Bwana Kavota asaba ingabo za Leta gushyiramo imbaraga M23 ntigere mu gace kabo, kuko ibintu byarushaho kuba bibi.

Agace ka Kanyabayonga gaherereye muri Teritwari Rutshuru,ariko hakaba hari agace kandi kabarizwa muri Teritwari ya Lubero,hose ni muri Kivu y’amajyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa