skol
fortebet

Indwara 25 zivurwa n’umuravumba, uko utegurwa n’ibyo kwitondera

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuravumba ni umuti gakondo ukomoka ku bimera utangaje , umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye ,zaba indwara ziterwa n’amavirusi , indwara ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri ,iziterwa n’udukoko tw’imiyege ndetse nizindi nyinshi cyane .

Sponsored Ad

Kuva kera umuravumba wakoreshwaga n’abanyarwanda mu kwivura indwara zitandukanye ,zaba indwara zo mu nda ndetse n’indwara zo mu buhumekero , umuravumba uzwi ku izina rya Tetradenia Riparia ,mu bihugu biteye imbere umuravumba ukorwamo imiti y’ibinini .

Umuravumba uvura iki?

Umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye , ni kimwe mu bimera bivura indwara zitandukanye , umutobe uva mu mababi y’umuravumba ushobora gukoreshwa no mu kwica udukoko ,ndetse no mu gusukura ibikoresho no kwirukana impumuro nko mu musarani muri make ushobora gukoreshwa nk;umuti wa antiseptic .

Ibinyabutabire dusanga mu muravumba bikora nk’umuti

Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bitandukanye ari nabyo biha umuravumba ubushobozi bwo kuvura nk’imiti .

Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bikurikira:

  • Phenol alkaloids flavonoids
  • Phlobatannins
  • diterpenes
  • sesquiterpenes
  • terpineol
  • fenchone
  • B-fenchyl alcohol
  • B-caryophyllene
  • perillyl alcohol
  • phytosterols

Ibinyabutabire bya Saponins , Phenols na flavonoids nabyo bituma umuravumba ugira ubushobozi bwo kuvura indwara ziterwa n’imiyege , uvura allergies , uvura ububabare no kubyimbirwa .

Ibinyabutabire bya Alkaloids dusanga mu muravumba nabyo bituma umuravumba ugira bushobozi bwo kuvura indwara zo mu nda ndetse n’inzoka zo mu nda .

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko amababi y’umuravumba yifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara ya malariya yoroheje , cyane cyane iyatewe n’agakoko ka plasmodium falciparum.

Ikinyabutabire cya Diterpene gifite ubushobozi bwo kuvura ububabare bungana n’ubw’imiti ya papaverine ,

Imiti ikamurwa mu mababi y’umuravumba ifite ubushobozi bwo kuvura no kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri nka staphylococcus aureus , staphylococcus epidermis , bacillus cereus , bacillus subtilis , micrococcus kristinae , candida albicans ,mycobacterium smegmatis nutundi .....
Indwara umuravumba ushobora kuvura
Indwara umuravumba ushobora kuvura

Umuravumba ushobora kuvura indwara nyinshi zirimo:

  • Ibisebe
  • ise
  • ikibyimba
  • kuwusiga aho warumwe n’imibu hagakira
  • ibimeme
  • inkorora
  • anjine
  • ibicurane
  • umusonga woroheje
  • gufungana mu mazuru
  • bronchite
  • umuhaha
  • agatembwe
  • umunaniro ukabije
  • umuriro utazi icyawuteye
  • kubabara mu gituza
  • amagrippe
  • rhinite
  • kunyara ukababara
  • ubuganga
  • kuribwa umutwe (migraine)
  • diarrhea / impiswi
  • kubabara mu nda
  • kuvura inzoka zo mu nda
  • amibe

Uko bategura umuravumba bagamije kwivura

Hari uburyo butandukanye wateguramo umuravumba ugamije kwivura indwara zitandukanye aribwo

1. kwivura umunaniro mu gihe utwite

Hano ufata amababi y’umuravumba ,ukayaakamuramo umutobe wayo ,hanyuma ukawuvanga n’amazi uri bukarabe umubiri wose , ibi bikunze gukoreshwa mu gihugu cya Uganda mu kwivura umuananiro mu gihe utwite .

2. Kwivura amibe n’inzoka zo mu nda

Hano ufata amababi y’umuravumba , ukayakamuramo umutobe wayo ,nta kindi kintu uvanzemo , hanyuma ukanywa ayo mazi wakuyemo

3. Kwivura Indwara y’ise

Kwivura ise , ufata amababi y’umuravumba ,ukayakamura , hanyuma wa mutobe wabonye ugashyiramo umunyu wa gikukuri , ukabivanga neza kugeza igihe gikukuri yayongeyemo yose , hanyuma ukazajya ubisiga hahandi ku ruhu ise yafashe .

4. Kuribwa mu nda

Hano ufata amababi ukayaakamuramo umutobe , hanyuma ugashyiramo amazi make ,ubundi ukabinywa .

5. Kwivira Impiswi

hano ukoresha amababi y’umuravumba ,ukaba ushobora kuyanywa cyangwa ukayakoramo umutobe hanyuma ukawunywa .

6. Kwivura indwara zifata mu muyoboro w’inkari

Hano ufata umuravumba ukawuvanga n’imizi y’umunkamba . hayuma wamara kubisya neza ukabivanga n’amazi akaba aribyo unywa .

7. Kwivura ama grippe n’inkorora

Hano ufata amababi y’umravumba ,ukayakamura ,hanyuma umutobe wayo ukawuvanga n’indimu wakamuye ,ukabinywa .

Icyitonderwa

Burya imiti gakondo harimo nuyu w’umuravumba , kuyikoresha bisaba kwitinda no gukoresha ingano yayo ntoya , kubera ko iyo yakoreshejwe nabi ishobora gutera ibindi bibazo bikomeye mu mubiri birimo nko kwangirika kw’impyiko n’umwijima .

Ku bana , gukoresa umuravumba ni ibyo kwitondera no kwirinda kuko bo ushobora kubangiza kurusha abantu bakuru , ni byiza ko wawutegurana isuku mbere yo kuwunywa .

IZINDI WASOMA:

Reba umwanzi ukomeye w’intanga ngabo ukwiriye kwirinda niba wifuza guhorana intanga nzima

Ibi bimenyetso niba ubyibonaho menya ko indwara y’umutima iri gukomanga

Ibyo kurya 7 byagufasha kongera amaraso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa