skol
fortebet

U Rwanda rwasubije Guverinoma y’u Burundi yarushinje igitero cya Gerenade i Bujumbura

Yanditswe: Sunday 12, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje ibirego iherutse gushinjwa n’u Burundi byo kugira uruhare mu bitero bya gerenade zatewe mu mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru,U Rwanda rwagaragaje ko ntaho ruhuriye n’ibyo bitero ndetse nta n’impamvu n’imwe yatuma rubigiramo uruhare, ko ahubwo ari amayeri ya Guverinoma y’u Burundi ku kuyobya uburari ku bibazo bikomeye biri imbere muri icyo gihugu.

Ruti “U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda ariko twe nta kibazo dufitanye n’u Burundi. Turabasaba gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cyabo aho kubitwerera u Rwanda.”

Abayobozi b’Uburundi batangaje ko umubare w’abakomerekejwe na gerenade yatewe kuri gare ya Bujumbura ari 38, harimo 5 bikomeye cyane.

Nyuma y’iki gitero,Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yihanganishije abakomerekeye muri iki gitero, ateguza abakigabye ko amaherezo bazafatwa, bagezwe mu butabera.

Yagize ati “Twihanganishije bivuye ku mutima abakomerekeye mu gitero cy’iterabwoba cyabereye ahahoze Isoko Rikuru rya Bujumbura. Bene Burundi, nimukomere, iterabwoba ntiryigeze ritsinda amahoro! Bitinde bitebuke, ababikora bazafatwa, bacirwe urubanza. Imana ni yo nkuru!”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa