skol
fortebet

Leicester City yatitije Premier League 2016 yayigarutsemo nyuma y’umwaka umwe imanutse

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Leicester City yabonye itike iyisubiza muri Premier League kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko Leeds United zihanganye, yatsinzwe na Queen Park Rangers ibitego 4-0.

Sponsored Ad

Nkuko muri 2016 byagenze ubwo Leicester yatwaraga Premier League, abakinnyi bayo bateraniye hamwe bakora ibirori nyuma yo gutsindwa kwa Leeds.

Leicester yasaga nkaho iri hafi kuzamuka mu cyiciro cya mbere kuko yayoboye icyiciro cya kabiri igihe kirekire.

Ariko kuzamuka kwabo kwari kugiye kubaca mu myanya y’intoki ubwo yabonaga intsinzi eshatu gusa mu mikino icumi bigatuma Leeds na Ipswich ziziba icyuho yari yarazishyizemo.

Leeds ubu ifite ibyago byo kubura amahirwe yo guhita izamuka idaciye mu mikino ya kamarampaka kuko irusha Ipswich inota rimwe gusa,kandi imaze gukina indi mikino ibiri kuyirusha.

Leicester City ubu ni iya mbere muri Championship n’amanota 94 kandi izasoreza mu makipe abiri ya mbere byanze bikunze.

Igice cya mbere cy’umukino w’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza, Queens Park Rangers yatsinze Leeds ibitego 2-0, byinjijwe na Ilias Chair na Lucas Andersen mu gihe Lyndon Dykes na Sam Field batsinze ibindi mu gice cya kabiri.

Leeds ya kabiri n’amanota 90, irushwa ane na Leicester City ndetse irusha inota rimwe Ipswich Town ya gatatu, yo itarakina imikino ibiri.

Leicester City ishobora kwegukana Igikombe cya Championship mu gihe yatsinda Preston ku wa Mbere mu gihe Ipswich yaba yananiwe gutsinda Hull City kuri uyu wa Gatandatu.

Leicester igomba kwiyubaka nyuma yo kuzamuka muri Premier League kuko abakinnyi bayo bakomeye nka James Maddison, Youri Tielemans na Harvey Barnes bose bagiye ikimanuka umwaka w’imikino ushize.

Abafana ba Leicester ubu bafite amahirwe yo kwishimira kuzamuka weekend yose mbere yurugendo rwabo i Preston kuwa mbere.

Aba bazagira ibirori byo kuzamuka kuri stade yabo King Power ku ya 4 Gicurasi ubwo Foxes izakira Blackburn.

Ipswich irasabwa gutsinda imwe mu makipe ifite arimo Coventry cyangwa Huddersfield ihite ica kuri Leeds yirangayeho kuri Hull City.

Ikipe ya Leeds igomba kwitegura gukubana na Southampton, West Brom na Norwich mu mikino ya kamarampaka kugira ngo izazamuke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa