skol
fortebet

Klopp yanenze VAR anavuga ibyamushimishije muri Liverpool agiye kuvamo

Yanditswe: Friday 17, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’umunyabigwi Jurgen Klopp ugiye kuyivamo ku cyumweru,yatangaje ko yakwifuza ko VAR ikurwaho kuko ikoreshwa nabi hanyuma anahishura ibintu byamushimishije mu myaka amaze atoza Liverpool.

Sponsored Ad

Uyu mutoza watwaye buri gikombe cyose gikinirwa mu Bwongereza na Champions League,yavuze ko gusezera bitamworoheye ndetse yarize cyane ubwo yasomaga amabaruwa abafana bamaze amezi bamwoherereza.

Abajijwe ku byo gukuraho VAR mu Bwongereza,Klopp yagize ati:"Ntabwo ntekereza ko bazatora bakuraho VAR, ngira ngo bazatora bahindura uko ikoreshwa, kuko rwose ntabwo ari byiza. Ndabyumva.

Mu buryo bayikoresha, natora mbirwanya, kuko aba bantu badashobora kuyikoresha neza.

Ntabwo mbona ko VAR ari cyo kibazo ariko uburyo tuyikoresha ni cyo kibazo. Ntabwo rero ushobora guhindura abantu, biragaragara. Urabakeneye. Yego rero, natora gukuraho VAR."

Abajijwe ku bihe byamushimishije muri Liverpool,yagize ati:"Umupira mwiza twakinnye duhanganye na Man City muri iyi shampiyona, ntabwo twigeze turusha City nkuko twabikoze uwo munsi. Twarayitsinze mbere, mu mikino itandukanye, ariko ntitwigeze tubashyira ku gitutu nka kuriya mbere.

Imikinire itangaje kuri Barcelona [mu mukino wo kwishyura wa Champions League 2019]. Igitego cyiza - Alisson Becker [vs. West Brom mu 2021]. Umupira mwiza uvamo igitego - Trent Alexander-Arnold kuri Barca. igitego cyiza cy’agatsinsino - Sadio Mane. "

Jurgen Klopp yavuze ko yemera ko bakabaye baratwaye ibikombe byinshi kurushaho ariko ntacyo yahindura ku byabaye.

Yavuze ko imyaka ikabakaba 10 yari agiye kumara muri Liverpool ari myiza cyane ku buzima bwe kuko abafana ba Liverpool bamufashe neza ndetse yiteguye kuzagira icyo afasha nibamwitabaza.

Yavuze ko ikibuga cya Anfield ari cyiza cyane kubera abantu ndetse avuga ko umujyi wa Liverpool udasanzwe kuri we kubera ibyiza yawugiriyemo.

Klopp yavuze ko gusezera buri gihe biba atari byiza gusa iyo utagiye ubabaye cyangwa ngo ugire uwo ubababaza biba bisobanuye ko wagiranye n’abantu ibihe byiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa