Nyanza: Biravugwa ko DPC afunzwe akekwaho kugira uruhare muri jenoside
Yanditswe: Monday 06, May 2024
Amakuru ataremezwa n’urwego urwo arirwo rwose mu Rwanda aravuga ko District Police Commander(DPC) wa Nyanza,SP Eugene MUSONERA amaze icyumweru atawe muri yombi akekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
SP Eugene MUSONERA wari DPC kuri ubu ngo yaba afunze akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka Karere ka #Nyanza yari abereye DPC.
Aya makuru avuga ko SP MUSONERA avuka muri Nyanza, mu murenge wa Mukingo Akagali ka Mpanga.
Ngo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye muri ESPANYA ariko umwaka yari agezemo ukaba ushidikanywaho hagati y’umwaka wa 4 cyangwa uwa Gatanu.
Uruhare rwa SP MUSONERA muri Jenoside yakorewe Abatutsi abamuzi muri Nyanza muri za 1994 ngo bari basanzwe baruzi ndetse bakavuga ko yagendanaga n’imbunda.
Aba ngo batunguwe no kongera kumubona kuva icyo gihe muri 1994, ejo bundi ahagarutse noneho yaje kuba DPC! Ngo hari n’ababanje gushidikanya ko yaba atari we.
Aha rero nibwo byahise bitangira kunugwanugwa ko Afande woherejwe kuba DPC muri Nyanza ari umuntu uhavuka ariko umaze igihe batazi aho aherereye kuko atahagarutse (mu buryo buzwi) kuva 1994 ndetse ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere yari aje kubera DPC nyine.
Mu muhango wo #Kwibuka30 wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busasamana ruri ku Rwesero mu mujyi wa Nyanza, DPC SP MUSONERA, ukurikije uko “Protocole”yateganyaga, akaba yari ku rutonde rw’Abayobozi bakuru bagomba guhabwa ururabo rwo kunamira Imibiri y’Abatutsi iharuhukiye biciwe mu mujyi wa Nyanza no mu bice bihegereye!
Uyu munsi rero ngo nibwo ibyari bisanzwe bivugwa mu matamatama kuva abamuzi bamubona muri Nyanza byagiye hanze kuko kumubona ashyira ururabo ku rwibutso babifataga nk’agashinyaguro
Turacyakurikirana iyi nkuru.....
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *