RDC:Abantu 35 bazize ibisasu mu nkambi ya Mugunga bashyinguwe
Yanditswe: Thursday 16, May 2024
Imibiri mirongo 35 y’abahitanywe n’ibisasu mu nkambi ya Mugunga iri hafi n’umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo yashyinguwe ku mugaragaro.
Imiryango y’abashyinguwe ivuga ko nubwo leta yabateye inkunga mu gushyingura imibiri y’ababo, ibyo atari byo bakeneye by’ibanze.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu murwa mukuru Kinshasa barimo minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi no kugoboka abari mu kaga Modeste Mutinga, uw’itangazamakuru n’itumanaho Patrick Muyaya, n’abadepite batandukanye batowe mu mujyi wa Goma.
Aba ba bose bari baje kwifatanya n’imiryango y’ababuze ababo mu nkambi ya Bulengo, na Mugunga ku itariki gatatu uku kwezi kwa gatanu ubwo muri iyi nkambi haterwaga ibisasu bigahitana abantu.
Leta ivuga ko abaguye muri ibyo bitero ari 35.
IJWI RY’AMERIKA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *