skol
fortebet

Kenya: Ibibazo by’ubukungu byatumye Urugomo rwiyongera mu Gihugu

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urugomo muri Kenya ruri gufata indi ntera nyuma y’uko ubuzima burushijeho guhenda muri iki gihugu cya mbere gikize muri Afurika y’Uburasirazuba.

Sponsored Ad

Imibare yerekana ko ari bwo bwa mbere muri iki gihugu habaruwe ibyaha birenga 100,000 by’urugomo rwiganjemo gukubita no gukomeretsa hagamijwe ubujura.M

uri uyu mwaka ibi byaha byageze ku 104,842 ni ukuvuga inyongera ya 19 ku ijana ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2023.

Ikigo cya Kenya gishinzwe ibarurishamibare kivuga ko ubujura bushikuza, ubuciye icyuho n’ubujura bushukana ari bwo bwatumye ubukana bw’urugomo buzamura intera.

Ibi ariko biraterwa ahanini n’uko ikiguzi cy’ubuzima kirushaho kuzamuka mu mijyi myinshi ya Kenya.

Ibiciro ku isoko byarazamutse kandi urubyiruko rukomeza kubura akazi n’abagafite baragatakaza.

Ibiciro ku isoko rya Kenya byazamutse ku kigero cya 7.7 ku ijana mu mwaka wa 2023, bituma ubuzima burushaho guhenda mu gihugu aho kubona akazi gahemba neza kandi karambye atari ibya buri wese.

Cya kigo cya Kenya gishinzwe ibarurishamibare twavuze haruguru hari aho muri Raporo yacyo cyanditse giti: “Muri rusange ibyaha byose byarazamutse ukuyemo icy’ubwicanyi kuko cyagabanutse ugereranyije kuko mu mwaka wa 2022 ibi byaha byari 3,056 bigera ku byaha 3,031 mu mwaka wa 2023”.

Ikigo cya Kenya gishinzwe ibarurishamibare kitwa Kenya National Bureau of Statistics (KNBS).

Imibare yacyo ivuga ko mu mwaka wa 2023 ubujura bwazamutse ku kigero cya 27.76 ku ijana n’aho ubwambuzi buzamuka ku kigero cya 25.9 ku ijana mu mwaka wa 2023.

Ku rundi ruhande ikibabaje ni uko abakozi nabo bibye ba shebuja biratinda!

Nk’ubu imibare y’iki kigo ivuga ko abakozi bibye ba shebuja bazamutse mu mibare bagera kuri 12 ku ijana.

Muri abo bakozi harimo n’abashumba bariye inka za ba shebuja, abakozi bibye ibigega bihunitse imyaka n’abandi banyereje ibyo bari bashinzwe kurinda kugira ngo babone amaramuko.

Ubukene muri Kenya bwakomejwe n’uko abakoresha bagabanije abakozi kugira ngo babone icyo bahemba abasigaye kuko n’imisoro itaboroheye.

Iby’uru rugomo kandi abanyamategeko bo muri iki gihugu bari barabitanzeho umuburo ko niba abantu bakomeje kubura imirimo bizatuma abajura n’abandi bagizi ba nabi biyongera.

Byatangajwe n’abagize ihuriro bita Law Society of Kenya (LSK).

The East African yemeza ko izamuka ry’imisoro riri mu byatumye ubuzima bugora ba boss nabo bagabanya abakozi.

Ukuzamuka kw’abakora ibyaha kandi kwajyaniranye no kuzamuka k’umubare w’imfungwa kuko mu mwaka wa 2023 wageze kuri 46.3 ku ijana ni ukuvuga abantu 248,061 muri bo abagera ku 167,937 bakaba bafunzwe bataraburanye.

Ahantu ha mbere muri Kenya havugwa urugomo kurusha ahandi ni ahitwa Narok na Kakamega kuko aha mbere ruri kuri 89.2 ku ijana aha kabiri rukaba kuri 67 ku ijana.

Ahandi bikomeye ni i Vihiga, I Nandi, I Murang’a n’i Kwale.

Mu gukora urugomo kwabo, abanya Kenya ntibatinya na ba mukerarugendo basura iki gihugu cya mbere gifite pariki nini kurusha izindi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ari yo ya Serengeti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa