skol
fortebet

U Rwanda rwemeye ko rwakiriye umwimukira wa mbere uvuye mu Bwongereza

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwongereza bwohereje mu Rwanda umuntu wa mbere bwimye ubuhungiro, bijyanye na gahunda yo kuvana abantu mu Bwongereza ku bushake.

Sponsored Ad

Bijyanye n’iyo gahunda, yatangajwe muri Werurwe (3) uyu mwaka, abimukira bimwe ubuhungiro bahabwa amapawundi agera ku 3,000 (angana na miliyoni 4Frw) bakajya mu Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma w’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye umwimukira uturutse mu Bwongereza, ariko ko uburyo yajemo budahuye n’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu kwakira abimukira.

Alain Mukuralinda yavuze ko uyu mwimukira yahinyuje abanenga u Rwanda.Ati:"Ni nk’aho ahinyuje abanenga uyu munsi."

Yakomeje avuga ko impamvu byavuzwe cyane ari uko yavuye i Burayi ariko nta gihe u Rwanda rutakiriye impunzi kuva Libya,Afghanistan n’ahandi.

Yavuze ko uyu munyafurika yahisemo koherezwa mu Rwanda ku bushake nyuma yuko ibyangombwa bimwemerera kuba mu Bwongereza birangiye.

Leta y’u Rwanda ntiteganya gusohora itangazo rijyanye n’uwo wahageze, umuvugizi yumvikanishije ko iki gihugu gishaka kubahiriza ubuzima bwite bwe.

Leta y’u Rwanda imaze igihe iteguye icumbi ryitwa ’Hope’ cyangwa Icyizere mu Kinyarwanda – riri i Kagugu mu nkengero y’umujyi wa Kigali – ryo kwakira abimukira bo muri gahunda yo kubakura mu Bwongereza ku gahato.

Ntibizwi neza ko uwo mugabo wageze mu Rwanda ejo arimo kuba kuri iryo cumbi rya ’Hope’.

Minisitiri w’ubucuruzi w’Ubwongereza Kemi Badenoch yumvikanishije ko kuba hari umuntu wagiye mu Rwanda ku bushake bivuguruza ingingo yuko u Rwanda atari igihugu gitekanye.

Mu gusubiza ku kunenga amapawundi 3,000 yarishywe uwo muntu kugira ngo yimuke, Minisitiri Badenoch yabwiye televiziyo Sky News yo mu Bwongereza ko nta "buryo butarimo ikiguzi" buhari bwo kugenzura imipaka.

Imibare ya leta y’Ubwongereza igaragaza ko abantu 19,253 badafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza bahakuwe ku bushake mu mwaka ushize.

Muri abo, abantu 3,319 bahawe "amafaranga y’imperekeza" cyangwa barihirwa amatike y’indege na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Jacqueline McKenzie, umunyamategeko akaba n’umukuru w’ishami rijyanye n’abinjira mu gihugu mu kigo cy’ubwunganizi mu mategeko cyitwa Leigh Day Solicitors cyo mu Bwongereza, yavuze ko azi, ashingiye ku bamuhaye amakuru, ko abantu benshi baherutse guhabwa aya mahitamo yo kujya mu Rwanda, barimo na bamwe batishoboye na gacye.

McKenzie yabwiye ikiganiro Today cya BBC Radio 4 ati: "Ndatunguwe, kubera ingano y’ubusabe bwakozwe, kuba nta bandi bantu bagiye [mu Rwanda], niba [kujyayo koko] ari igitekerezo cyiza."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa