Kim Kardashian urukundo ntirukimuhira nyuma yo gutandukana na Kanye West
Yanditswe: Friday 03, May 2024
Uwahoze ari umugore wa Kanye West, Kim Kardashian, urukundo rukomeje kumugora, nyuma y’uko yamaze gutandukana na Odell Beckham Jr mu gihe kitageze no kumwaka bakundana.
Umunyamerika w’umunyamideli akaba n’umucuruzi Kim Kardashian, amakuru aravuga ko yaba yatandukanye n’umukinnyi akaba n’umukunzi we Odell Beckham Jr.
Nk’uko ikinyamakuru Tmz kibitangaza, ngo uyu mugore n’uyu mukinnyi w’icyamamare muri NFL ishyamba si ryeru, n’ubwo bitazwi igihe batandukaniye.
Aba bombi bahagaritse umubano wabo bari batangiye mu 2023 bahitamo kuba inshuti zisanzwe kandi bivugwa ko kugeza ubu barimo kubana nkinshuti zisanzwe.
Kim Kardashian biragaragara ko urukundo rutakimuhira nyuma yo gutandukana n’umuraperi Kanye West mu 2022, nyuma yo kumarana imyaka hafi umunani bakanabyarana abana bane North, Saint, Chicago na Psalm.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *