skol
fortebet

Israel ikomeje kwamaganwa, ubu Turkiya yahagaritse ubucuruzi yagiranaga nayo

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Turkiya yahagaritse ubucuruzi bwose na Israel kubera igitero yagabye muri Gaza, ivuga ko "ibibazo by’ubutabazi bikabije" muri kariya gace.

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubucuruzi ya Turkiya yavuze ko izi ngamba zizagumaho kugeza igihe Israel yemereye imfashanyo kugera muri Gaza "nta nkomyi kandi zihagije".

Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwari bufite agaciro ka miliyari 7$ (£ 5.6bn) umwaka ushize.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Israel Katz yashinje Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan gukora nk ’"umunyagitugu".

Israel Katz yavuze kuri X ko Erdogan "yirengagije inyungu z’abaturage ba Turkiya n’abacuruzi ndetse akirengagiza amasezerano y’ubucuruzi mpuzamahanga".

Yongeyeho ko yategetse minisiteri y’ububanyi n’amahanga gushaka ubundi buryo bwo guhahirana na Turkiya, hibandwa ku musaruro waho ndetse n’ibitumizwa mu bindi bihugu.

Mu itangazo, Turkiya yavuze ko guhagarika ubucuruzi bireba "ibicuruzwa byose" nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

“Turkiya izashyira mu bikorwa byimazeyo kandi ihamye izo ngamba nshya kugeza igihe guverinoma ya Israel yemeye ko inkunga y’ubutabazi igera muri Gaza nta nkomyi kandi ihagije”.

Mu 1949, Turkiya nicyo gihugu cya mbere kigizwe n’abayisilamu benshi cyemeye Israel nk’igihugu. Ariko umubano wifashe nabi mu myaka mirongo ishize.

Mu mwaka wa 2010, Turkiya yahagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga na Israel nyuma y’uko impirimbanyi 10 zo muri Turkiya zishyigikiye Palesitine ziciwe mu guhangana n’abakomando ba Israel binjiye mu bwato bw’Umunya-Turukiya bwagerageza guca kuri bariyeri yo mu mazi ya Israel bujya muri Gaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa