skol
fortebet

Maj.Ngiruwonsanga wari ukuriye Batayo ya 31 mu ngabo z’u Burundi yiciwe I Masisi

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Major Ngiruwonsanga wari ukuriye Batayo ya 31 yaguye mu mirwano yabereye ku musozi wa Muremure ya Ngungu.

Sponsored Ad

Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cy’u Burundi yemeje urupfu rwa Major Ngiruwonsanga wahoze ari umukozi w’urwego rw’iperereza SNR,nyuma akaza koherezwa muri Congo kuyobora Batayo ya 31 yari ifite ibirindiro muri Masisi.

Aya makuru kandi yemejwe n’umwe mu bakuru b’inyeshyamba za PARECO wo ku rwego rwa Colonel utashatse ko amazina ye atangazwa,yemereye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko uyu murundi Maj Ngiruwonsanga yaguye mu mirwano mu gihe uwo yungirije muri PARECO,Gen.Mutayomba yakomeretse bikabije.

Uyu mu Ofisiye yagize ati:"Nibyo koko Maj.Ngiruwonsanga yapfuye.Uyu musirikare akaba yicanywe n’abasirikare batanu bari bamurinze,akaba yari kumwe na Komanda wanjye Mutayomba ahitwa Muremure ,tukaba turi guhunga imirwano twerekeza Bitonga,ariko afande Mutayomba we yajyanwe i Gatoyi kandi nawe ni indembe."

Bamwe mu miryango y’Abarundi ifite abasirikare boherejwe mu mirwano iri kubera muri Masisi bavuga ko kugeza na n’ubu Guverinoma y’u Burundi itarabasha gusobanurira inteko ishinga amategeko impanvu ingabo zabo zikomeje gupfira muri icyo gihugu ,dore ko nta musaruro ugaragara abaturage bateze muri iyo mirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa