skol
fortebet

Polisi yemereye akayabo uzayifasha gufata umwarimu wa kaminuza wasambanyije umwana utabona

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yashyizeho igihembo cya miliyoni 10 z’amashiringi ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma Dr Lawrence Eron atabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu ufite imyaka 53,yigishaga muri Kaminuza ya Kyambogo. Akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 16 ufite ubumuga bwo kutabona.

Umwe mu bakozi bo muri iyi kaminuza wasabye ko amazina ye atangazwa kubera ko atemerewe kuvugana n’itangazamakuru, yavuze ko uyu munyeshuri wigaga ahitwa Sir Apollo Kaggwa, Nakisunga, mu Karere ka Mukono yafashwe ku ngufu na Dr Eron nyuma yo kuva mu nama yabereye i Nairobi, muri Kenya .

Nk’uko uyu abitangaza, uyu munyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona yari mu baterwaga inkunga na Royal Dutch Visio, umuryango utera inkunga abana bafite ubumuga bwo kutabona mu mashuri yisumbuye mu bice byinshi by’igihugu.

Uyu muryango ufatanya na kaminuza ya Kyambogo gushyira mu bikorwa gahunda zayo.

Amakuru avuga ko ku ya 7 Ukwakira 2023, uyu wahohotewe hamwe n’abandi banyeshuri bagiye mu nama i Nairobi. Iri tsinda ryari riyobowe na Dr Eron, uyobora ishami ryitwa Special Needs and Rehabilitation,muri kaminuza ya Kyambogo.

Nyuma y’inama yo ku ya 14 Ukwakira, aba banyeshuri basubiye muri Uganda mu gicuku maze abakozi ba kaminuza bari bashinzwe iryo tsinda bahabwa inshingano yo gucyura bamwe iwabo bakoresheje imodoka zabo.Aho niho uyu mwarimu yasambanyirije uyu munyeshuri.

Uwatanze amakuru yagize ati:“Umukobwa umwe yazindutse bukeye bwaho, asanga yasambanyijwe. Yahise yihutira kujya ku ishuri, abimenyesha ubuyobozi. Iri shuri ryaterefonnye ababyeyi b’umukobwa utuye muri Arua (West Nile) ”.

Mwarimu Dr Eron yahise afungwa kuwa 23 Ukwakira ariko nyuma aza kurekurwa atanze ingwate nyuma ahita aburirwa irengero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa