skol
fortebet

Umukinnyi wakinnye muri Man City na Everton yafunzwe azira kudatanga indezo

Yanditswe: Tuesday 07, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi wa Man City na Everton witwa Jô Alves yakuwe muri bisi y’ikipe ye, atabwa muri yombi nyuma yo gushinjwa ko yanze kwishyura indezo y’umwana we.

Sponsored Ad

Abapolisi bategereje ko Jô Alves agera hamwe na bagenzi be bakamujyana kumufunga mbere gato y’umukino w’ingenzi w’ikipe ye muri Brazil.

Ku wa mbere, Alves ukinira ikipe ya Amazonas FC yo mu cyiciro cyo hasi, yari mu nzira yerekeza ku mukino wari kubera i Campinas, São Paulo.

Biravugwa ko uyu mugabo w’imyaka 37 yasohowe n’umutoza ahita ajyanwa ku biro bya polisi y’ahitwa Campinas ari naho yaraye.

Ibitangazamakuru byaho bivuga ko Alves akurikiranyweho icyaha cyo kunanirwa kwishyura Maiara Quiderolly - wahoze ari umukunzi we - indezo y’umwana wabo.

Nyuma y’amasaha make atawe muri yombi, umunyamategeko wa Alves, Artur Eugenio Matias, yatangarije abanyamakuru ati: "Hari urwandiko rwo kumuta muri yombi rwatanzwe n’umujyi wa Bahia, kubera umwenda muto.

Bagenzi ba Alves batsinzwe ibitego 3-0 na mukeba Ponte Preta ku kibuga cyayo cya Moises Lucarelli muri Serie B Brazilian Championship.

Jô afite abana umunani,barimo babiri afitanye n’umugore we ubu, Claudia Silva,n’abandi batandatu yabyaranye n’abandi bagore.

Umwana umumereye nabi afite amezi 16 ni umuhungu.

Mu 2008, nibwo uyu João Alves de Assis Silva uzwi nka Jô Alves,yerekeje muri Manchester City kuri miliyoni 18 z’ama pound ariko arwana no kubona umwanya wo kubanza mu kibuga arawubura.

Yatijwe mu makipe arimo Everton, Galatasaray, na Internacional mbere yo gusubira muri Brazil gukinira Atlético Mineiro, aho yaje kwitwara neza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa