skol
fortebet

M23 yafashe akandi gace inaha amabwiriza akomeye abarwanyi bayo

Yanditswe: Tuesday 07, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inyeshyamba za M23 ziragenzura agace ka Rufufu kari muri Kilometero 15 ugana mu mujiyi wa Butembo.

Sponsored Ad

Uwahaye amakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru,uri mu gace ka Kanyabayonga yemeje ko abarwanyi ba M23 bigaruriye agace ka Rufufu kabarizwa muri Gurupoma ya Kanyabayonga ,Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abatangabuhamya bavuga ko Ingabo za Leta na Wazalendo babanje gutera abarwanyi ba M23 bari mu gace ka Rwindi intambara itangira ubwo.

Aya makuru kandi yemejwe na Bwana Omar Kavota Umuvugizi wa Sosiyete Sivile muri ako gace,Bwana Kavota yashimangiye ko ibintu bikomeje kuba bibi muri ako gace ndetse yemeza ko ntagikozwe,izi nyeshyamba zishobora kwinjira mu mujyi wa Butembo.

Nyuma yo gufata umujyi wa Rubaya ukungahaye kuri Coltan kurusha ahandi ku isi, ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta muntu mu barigize wemerewe kujya mu bikorwa by’ubucukuzi cyangwa se ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, nyuma y’aho mu cyumweru gishize umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 ufatwa nk’igisirikare cy’iri huriro ufashe agace ka Rubaya gakungahaye kuri Coltan.

Yagize ati “Birabujijwe cyane ku banyamuryango, abayobozi n’abanyapolitiki ba AFC, kimwe n’abofisiye n’abagize umutwe wa ARC kwivanga cyangwa kugira uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mu bucukuzi cyangwa mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu bice byabohowe.”

Uyu munyapolitiki yakomeje ati “Abana batujuje imyaka y’ubukure babujijwe kujya mu birombe by’amabuye y’agaciro mu bice byabohowe.”

Nangaa yatangaje ko ba rwiyemezamirimo bubahiriza amategeko n’amabwiriza by’igihugu ari bo bemerewe gukomeza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ibi bice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa