skol
fortebet

RDC: Umuyobozi w’itorero rikomeye amerewe nabi kubera kurongora umwana wavutse 2009

Yanditswe: Saturday 04, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza umuryango uharanira uburenganzira bw’abana n’abanyeshuri (LIZADEEL) ushinjamo Pasiteri Pierre Kasambakana gufata ku ngufu umwana rurambinyije kandi ruri kuvugwa cyane.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi w’itorero rikomeye i Kinshasa rya Lingwala n’abandi bantu babiri batangiye kuburanishwa kuva ku wa 29 Mata.

Umuryango utegamiye kuri Leta urashinja uyu muyobozi w’idini gufata ku ngufu, kuko yashakanye n’umukobwa bikekwa ko ari muto.

Sebukwe w’uyu mugabo, Mabiala Nzuzi,n’ushinzwe irangamimerere wo mu mujyi wa Kizamvuete muri Kongo yo Hagati, na bo bari mu baregwa.

Umwunganizi wa LIZADEEL, Me Liévin Gibungula, yemeje ati: "Hariho indangamanota nyinshi zerekana ko uwo mwana yavutse mu 2009".

Uru rubanza ruri mu rukiko rwisumbuye rwa Kinshasa-Gombe, ariko rwabereye muri gereza nkuru ya Makala.

Harimo gukorwa iperereza ku byaha bine aba bantu batatu bakekwaho birimo gufata ku ngufu, inyandiko mpimbano, gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyingira ku gahato.

Iburanisha ritaha riteganijwe ku ya 13 Gicurasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa