skol
fortebet

Umuhanzi yigereranyije n’umwami Salomo kubera kugirana ibihe byiza n’abagore benshi

Yanditswe: Thursday 09, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi wo muri Nigeria witwa Skales aherutse gutangaza ko yagiranye ibihe byiza n’abagore basaga 100 ndetse ko iyo adashaka umugore yari kuba nk’umwami w’icyamamare uvugwa muri Bibiliya Salomo.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu kiganiro cya Sheye Banks,yise "Drip Check At The Nike Store"ubwo yasangizaga abantu amateka ye y’urukundo,

Abajijwe umubare w’abagore yagiye agirana nabo ibihe byiza mu buzima bwe bwose, Skales yavuze ko yaryamanye n’abasaga 100.

Yigereranyije na Salomo wo muri Bibiliya, uzwi cyane ko yagize abagore 700 n’inshoreke 300.

Yavuze yeruye ati: “Nasohokanye n’abagore 100 cyangwa ikindi kintu nk’icyo.Iyo nza kuba ntarashatse, birashoboka ko ubu mba ndi mu nzira imwe n’umwami Salomo."

Skales yavuze ko yakunze abagore akiri muto.Ati: “Abagore ntibagira iherezo, urabizi?".

Yatanze ibisobanuro,avuga ko yahoraga ashaka abashya no kugira ubunararibonye bushya.

Ariko, Skales kandi yafashe umwanya wo gutekereza ku mateka ye ndetse n’imyitwarire ye ya kera, anenga imitekerereze ye ya kera.

Yiyemereye ati: “Icyo gihe nakoze ibintu byinshi by’ubwana. Ni iki ushobora kwitega ku rubyiruko rwamamaye cyane kandi rukagira ubushobozi bwo kubona bagore?."

Nubwo yicujije amahirwe yatakaje n’amakosa yakoze, Skales yishimiye gukura kwe. Yashoje agira ati: “Ubu ndimo kuba umugabo mwiza."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa