skol
fortebet

Icyo APR FC yasubije abavuga ko iri inyuma y’ihindurwa ry’amasaha y’umukino wayo na Rayon Sports

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Umufaransa Thierry Froger yatangaje ko abaye ari uhitamo yotaranya ko umukino uzabahuza na Rayon Sports waba saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuko ari bwo amakipe akina neza yisanzuye.

Sponsored Ad

Froger yatangaje ibi nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Ferwafa ritangaje ko umukino wa Derby wimuriwe isaha, uva saa 18h00 wari uri ukajyanwa Saa 15h00 z’amanywa kubera kutizera urumuri rwo kuri Kigali Pele Stadium.

Nyuma y’izi mpinduka benshi mu bakunzi ba Rayon Sports batangaje ko mukeba yari ari inyuma z’impinduka z’uyu mukino ariko Thierry Froger utoza APR FC yatangaje ko atari bo bakungukira muri ibi.

Ati “Abatangaza ibyo ubwo ntabwo bazi ko APR FC yakinnye ku wa Kabiri saa 18h00 none ikaba igiye gukina nyuma y’iminsi ine saa 15h00.”

“Njye mbaye uhitamo nahitamo Saa 18h00 kuko ni isaha nziza ituma haza umwuka udasanzwe ku kibuga ndetse n’abafana bakishima. Gusa abategura amarushanwa hari uko babikora ni ukubyakira.”

Kuri iki kibazo kandi Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira yatangaje ko nta ruhare na ruke bigeze bagira ku mpinduka z’uyu mukino kandi ko batabikora kuko n’ubundi ikipe iri butsinde indi irayitsinda nubwo bakina mu gitondo.

Rayon Sports yitwaye neza mu mikino ine iheruka guhuza aya makipe, aho yatsinze itatu yo mu marushanwa atatu atandukanye, mu gihe umukino ubanza muri iyi shampiyona amakipe yombi yawunganyije 0-0.

Iyi mikino yose yakinywe ku manywa, aho umukino amakipe yombi yaherukaga guhura ku mugoroba APR FC yawutsindiye Rayon Sports 2-1 kuri Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa