skol
fortebet

John Cena yagaragaye yambaye ubusa mu bihembo bya Oscars-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 11, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Icyamamare mu mikino ya ’Catch’ no muri Sinema, John Cena, yatunguye benshi ubwo yageraga ku rubyiniro agahita yambara ubusa imbere y’imbaga mu birori by’ibihembo bya ’Oscars 2024’.

Sponsored Ad

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024.

Cena yinjiye ku rubyiniro, atunguranye kuko yahageze yihisha Jimmy Kimmel wari wanayoboye ibi birori ubwo yari ari kugaruka ku nshamake y’amateka y’ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 96.

Jimmy yabanje gutera urwenya abari bakoraniye muri Dolby Theatre, ababaza uburyo bakwakira kubona umugabo yambaye ubusa buri buri, buri umwe amuha urw’amenyo.

Akibivuga John Cena yamuturutse inyuma, yambaye uko yavutse, afite urupapuro [Envelope] ruhishe imyanya y’ibanga, uru rupapuro rwarimo amazina y’uwegukanye igihembo cya ‘Best Costume Design’.

Mbere yo gutangaza uwatsinze aba bombi, babanje gutera urwenya, uyu munyamakuru ahita yambika Cena umwitero, batangaza Holly Waddington nk’uwegukanye iki gihembo abikesheje filime ‘Poor Things’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa