skol
fortebet

Ku isabukuru ya mbere babana nk’umugore n’umugabo, Pamella abwiye The Ben amagambo akomeye

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwicyeza Pamella yafashe umwanya yibutsa Mugisha Benjamin [The Ben] ko ari we mugabo yari yarasengeye, amusabira imigisha myinshi anongera kumusezeranya ko azaba ahari mu bihe byose.

Sponsored Ad

Imyaka ibaye 37 The Ben abonye izuba kuko yavutse ku wa 09 Mutarama 1987, muri iyo yose iminsi itagera ku kwezi ni yo amaze ashinze urugo aho yeretse ibirori by’akataraboneka imiryango n’abakunzi be mu Kuboza 2023.

Uwicyeza Pamella bakiri mu kwa buki yamuteye imitoma idasanzwe, amwifuriza isabukuru nziza ati ”Umunsi mwiza w’amavuko mugabo wanjye w’igikundiro, hamwe na we Isi ihinduka ijuru, nkunda kugukunda. Warakoze kumbera inshuti magara no kureka nkaba uwo nifuza mu nzira zose.”

Yongeraho ati ”Nta muntu utagira inenge ariko kuri njye ntekereza uri umuziranenge, uri uwo nasengeye, ntewe amatsiko no kuzasazana na we. Ntewe ishema nawe kugeza ku iherezo mukundwa.”

Uwicyeza Pamella akaba yarabonye izuba we ku wa 31 Mutarama 2000, muri iyo myaka igera kuri 5 ayimaze ari mu munyenga na The Ben,umuhanzi w’ikimenyabose kuko aba bombi batangiye kugarukwaho mu rukundo mu mpera za 2019.

Umwaka wa 2021 wasize The Ben yambitse impeta Pamella mu buryo bunejeje, uwa 2022 usiga basezeranye imbere y’amategeko, ni mugihe ku wa 15 Ukuboza 2023 aribwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa kw’aba bombi.

Maze ku wa 23 Ukuboza 2023 basezerana kubana imbere y’Imana mu rusengero rwa Eglise Vivante maze bakirira imiryango yabo inshuti na bamwe mu bakunzi babo mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.The Ben na Pamella basoje umwaka wa 2023 bashinze urugo nyuma y’imyaka itari mike batangaje ko bakundana byeruyeUwicyeza Pamella yazirikanye umugabo we wizihiza isabukuru y’amavuko, amubwira ko ntacyo ashinja Imana kuko ari we yari yarasengeyeBombi baracyari mu kwezi kwa buki ndetse byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure bazajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa