skol
fortebet

Miss Uganda ufite nyina w’umunyarwandakazi yakoze amateka muri Miss World - AMAFOTO

Yanditswe: Monday 04, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Hannah Karema Tumukunde wabaye nyampinga wa Uganda mu 2023 ariko unakomoka ku Munyarwandakazi, yaje mu bakobwa 10 ku Isi bafite ubwiza bufite intego muri Miss World 2024.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yaje mu 10 ba mbere muri iki cyiciro kizwi nka “Beauty with a Purpose’’, aho ahataniye umwanya wa mbere n’abandi barimo Umunya-Indonesia, Audrey Vanessa, Priyanka Rani Joshi wo muri Nepal, Nursena Say wo muri Türkiye, Krystyna Pyszková wo muri Repubulika ya Tchèque na Sophi Shamie wo muri Ukraine.

Mu bandi bahatanye na Hannah Karema Tumukunde harimo Umunya-Tanzania, Halima Ahmad Kopwe, Lesego Chombo wabaye Miss Botswana 2022, Leticia Frota wo muri Brésil na Miss World Trinidad & Tobago, Aché Abrahams.

Hannah Karema Tumukunde yambitswe ikamba rya Miss Uganda 2023 biza kuvugwa ko ari Umunyarwandakazi, ndetse nyuma yaciye impaka ahishura ko ari Umugandekazi ukomoka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwandakazi n’undi w’umunyankole.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na MC Kats ubwo yari amaze iminsi mike atowe, amubaza ku byari byatangajwe na bamwe ko yahawe ikamba rya Miss Uganda kandi atari Umunya-Uganda.

Ati “Njye ndi umunya-Uganda wavukiye muri Uganda ariko uvuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwandakazi n’undi ukomoka muri Ankole ho muri Uganda.”

Uyu mukobwa avuga neza Icyongereza, Ikinyankole, Ikigande n’Ikinyarwanda. Yavutse mu 1998, avukira ahitwa Kisasi ho muri Uganda ari naho yakuriye.

Miss World ni irushanwa ry’ubwiza riri kuba ku nshuro ya 71, ryitabiriwe n’abakobwa barenga 25 bahagarariye Umugabane wa Afurika.

Byitezwe ko ikamba rya Miss World 2023 rizatangwa ku wa 9 Werurwe 2024, rikazatangirwa mu Buhinde ahitwa Jio World Convention Centre mu mujyi wa Mumbai.

Si ubwa mbere Uganda yohereje umukobwa akitwara neza muri Miss World, cyane ko mu 2018 uwitwa Quiin Abenakyo wari uhagarariye iki gihugu yaje mu bakobwa 30 ba mbere. Uyu mukobwa yaje no kuza muri batanu ba mbere anahabwa ikamba rya Miss World Africa. Icyo gihe yabaye umukobwa wa mbere uciye agahigo muri Miss World uhagarariye Uganda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byari byariyandikishije muri iri rushanwa ariko biza kwikuramo. Ruheruka kugaragara mu irushanwa rya Miss World mu 2021, ubwo Ingabire Grace yaryitabiraga.

Muri Kamena 2023 nibwo Ubuyobozi bw’Irushanwa rya Miss World bwari bwatangaje ko ku nshuro yaryo ya 71 rigiye kongera kuba, ndetse Miss Muheto yari mu bakobwa bagombaga kwitabira.

Uyu mukobwa yagombaga kwitabira abifashijwemo n’imwe muri sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda kuko Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, yahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] wayitangije birimo ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashinjwe gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda.

Hari indi sosiyete itegura amarushanwa y’ubwiza yari igiye guhabwa uburenganzira bwo kohereza umukobwa muri Miss World uyu mwaka, ari nayo yari kohereza Muheto ariko ntibyakunze kubera ko itabashije kumvikana n’uyu mukobwa ndetse ihita ireka gukomeza kuvugana n’abategura Miss World.

Mu bakobwa 116 bari guhatanira ikamba rya Miss World 2023 uzaryegukana azasimbura Umunya-Pologne, Karolina Bielawska waryegukanye mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa