skol
fortebet

Uko byari byifashe ku ntebe y’abasimbura ya Rayon Sports yakinnye na Interforce FC nta mutoza n’umwe, buri wese yatoje - AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinze Interforce FC ibitego 4-0, mu mukino yakinnye nta mutoza n’umwe mukuru ifite ku ntebe y’abasimbura.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama, nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriwe na Interforce FC mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 18:00, Rayon Sports yatsindiwe na Youssef, Luvumbu Nzinga, na Mvuyekure Emmanuel watsinze ibitego 2.

Uyu mukino, Rayon Sports yagiye kuwukina nta mutoza mu bakuru ifite, kuko yaba umutoza mukuru ndetse n’umwungiriza batari bahari. Ibi byaje nyuma yaho umutoza Zelfani wari umutoza mukuru yirukaniwe mu mwaka ushize, umutoza Mohamed Wade wari watangiye shampiyona ari umutoza wungirije gusa nyuma aza guhabwa ikipe, ariko nawe mu ntangiriro z’iki cyumweru akaba yarahagaritswe.

Ibi byatumye kuri gahunda Rayon Sports yahaye abasifuzi, nta mutoza mukuru wari uhari, ndetse n’umutoza wungirije. Iyo urebye ku rupapuro usanga imyanya ibiri ya mbere bayisimbutse, hajyaho Nzeyimana Ramadhan umutoza w’abanyezamu ariko na we w’agateganyo, Ayabonga Lebitsa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Mujyenama Charles umuganga, Nshimiyimana Jean Claude umu "Physiotherapist" na Mujyana Fidele umuyobozi w’ikipe. "Team Manager "


Ni uku gahunda y’abagize umukino ku ruhande rwa Rayon Sports yari itondetse

Gusa ubwo ikipe yari itangiye gukina Mujyanama Fidele yagaragaye cyane nk’ufite inshingano z’umutoza mukuru, bigendanye n’uburyo yahagurukagamo atanga amabwiriza, ndetse n’aho yari yicaye, Ayabonga nawe yanyuzagamo agahaguruka agatanga amabwiriza nubwo hari aho bisangaga bose bahagurutse.

Mu gice cya kabiri, Hategekimana Bonheur nawe ntabwo yacikanwe kuko hari aho yatoje ndetse mu buryo bw’imbaraga nyinshi.


Ayabonga yatangiye yikorera akazi ke bisanzwe ko kongerera abakinnyi imbaraga no kubinjiza mu mukino


Team Manager Mujyanama Fidele arimo yereka abakinnyi uburyo bagomba gukina bananiza Interforce FC


Munyanama Fidele arimo ashaka umukinnyi ugomba kujya kwishyushya


Ayabonga nawe yageze aho ashyiraho ake


Umukino wagiye kurangira Umunyezamu Hategekimana ariwe uri gutoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa