skol
fortebet

Zari ari kwifuzwa n’umusore muto cyane wabyawe n’uwahoze akomeye mu butegetsi bwa Museveni

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Zarinah Hassan [Zari The Boss Lady] uri mu bagore bakundwa kandi bagakundana n’abasore barusha imyaka inarenga 10, arifuzwa na Tamale Mirundi Jr w’imyaka 28.

Sponsored Ad

Tamale Jr yatangaje ko yihebeye uyu mugore w’umushabitsi akaba n’icyamamare mu myidagaduro avuga ko Zari amuhaye amahirwe n’Ukwezi yakumanura.

Agaragaza kandi ibyo kuba Zari afite undi mugabo ntakibazo abifiteho yakwemera kumubera umugabo wa kabiri ati ”Bamwe bashobora kubyita ubusazi ariko Zari ni mwiza n’umukozi. Akaba kandi umwe mu bagandekazi babashije kubaka izina muri Afurika.”

Tamale Jr yongeraho ati ”Ndamutse ngize amahirwe akemera nasiga byose nkagenda musanga.”

Avuga ko yumvise ko uyu mugore ari mwiza ariko noneho icyiyongeyeho akaba anahumura neza, ibyo byose bikaba bikomeje gushitura uyu musore. Tamale Jr yarahiye ko ashaka kwegukana Zari akiyumvira iyo mpumuro y’agatangaza y’uyu mugore yumva bavuga.

Ubusanzwe Tamale Mirundi Jr yabonye izuba ku wa 28 Ugushyingo 1995 muri Kampala mu gihugu cya Uganda. Yasoreje amasomo ka Kaminuza muri Makerere aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami rya ‘Industrial&Organizational Pscychology.

Yabaye umwe mu barwanashyaka ba Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] muri 2020 ariko aza kuva muri irishyaka avuga ko atemeranya n’amahame yaryo n’imikorere.

Ubu akora muri Minisiteri y’Ubutaka ya Uganda nk’Umunyamabanga wa Minisitiri Dr Sam Mayanja inshingano yatangiye mu 2021, yakundanyeho na Don Zella umwe mu bafite izina mu myidagaduro ya Uganda baje gutandukana agahita ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore akaba ari umwe mu bantu bazwiho kugira ubusesenguzi bwo hejuru mu birebana na politike, se yabaye umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni birebana n’itangazamakuru.Tamele Jr yavuze ko yakwemera kuba umugabo wa Kabiri w’uyu mugore usanzwe yarasezeranye na Shakib ChamZari ari mu bagore bakurura abasore bato abo amaze kumenyekana nabo mu rukundo batagira inganoTamale Jr ni umuhungu na Tamale Murundi wabaye umujyanama wa Perezida Museveni uyu musore akaba yifuza Zari bikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa