skol
fortebet

Zari yashishuye ko yigeze kuba umukozi wo mu rugo anakebura ba Slay Queen

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Zarina Hassan [Zari The Boss Lady] yafashe umwanya agira inama abari n’abategarugori babayeho ubuzima buhanitse kurenza ubushobozi bwabo ahereye ku rugero rw’ubuzima yabayeho burimo no kuba umukozi wo mu rugo.

Sponsored Ad

Zari nubwo abaho ubuzima abantu benshi bakurikirana kandi bifuza nabo kuba babamo, ariko yanyuze mu buzima bushaririye mu bihe byatambutse kugira ngo abashe kugira aho yigeza.

Avuga ko yakoze muri kompanyi zitunganya imigati akanaba umukozi wo mu rugo mu Bwongereza. Atangaza kandi ko yizera ko igihe cyose ukora cyane abantu babikubahira.

Agira inama abakobwa bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga nk’ababayeho ubuzima buhenze hatazwi neza icyo bakora [Slay Queens] ko bakwiye kuriza ibiciro mu buryo bureshya nabo.

Ibi akomeza asobanura ko bidakwiye kumva umukobwa ugaragaza ko abayeho neza nyamara yirirwa yandikira abantu abasaba amafaranga yo gusohoka.

Uyu mugore w’abana 5 barimo 2 ba Diamond Platnumz, asaba ko bakwiye gushaka icyo gukora niyo byaba gucuruza amakara aho kubaho mu buryo butareshya nabo.

Yaniyamye kandi abantu bakomeza kuvuga ko ubukire afite abukesha umugabo we, agaragaza ko ababibona batyo batazi cyangwa batumva ibyuya yabiriye ibyo atunze.

Umutungo wa Zari kugeza ubu ukaba ubarirwa muri Miliyari zirenga 10Frw yakuye mu bushabitsi bushingiye ku myidagaduro binyuze mu birori n’ibikorwa byo kwamamaza agenda akora.

Hakaza kandi nandi agenda akura mu bikorwa birimo nk’amashuri yatangije n’ibindi binyuranye. Zari The Boss Lady yatangaje ko ibyo afite abikesha gukora kandi ntawagutera amabuye kubera ko ukora Yasabye abakobwa bazwi nka Slay Queens gushaka icyo gukora aho kwihanika babaho ubuzima butuma bahora basaba abantu kubasohokana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa