skol
fortebet

Rutsiro:Abanyeshuri Barohamye Mu Kiyaga Cya Kivu

Yanditswe: Sunday 19, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri babiri bigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga( Groupe Scolaire Gihinga ya mbere), taliki 17, Gicurasi, 2024 bagiye koga mu Kivu barohama mu kiyaga cya Kivu, umwe avanwamo yapfuye n’aho undi byageze kuri iki Cyumweru ataboneka.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro aho iki kigo giherereye Biziyaremye Jean Baptiste, avuga ko aba banyeshuri barohamye nyuma y’uko batorotse bagenzi babo bari bajyanye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kigo cy’amashuri abanza cya Muhororo.

Bacunze bagenzi babo ku jisho bajya mu kiyaga kwidumbaguza biza kubabyarira ibyago.

Gitifu wa Musasa ati: “Amakuru twamenye ni uko aba banyeshuri tumaze kugera aho twibukiraga ku rwibutso ruri mu kigo cy’ishuri ribanza rya Muhororo bo barebye uko basimbuka ikigo bajya koga mu Kivu ariko birangira amazi abatwaye”.
Umwe muri aba banyeshuri witwa Yamumpaye Erneste yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Kigali Today yanditse ko Polisi ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwo mu mazi ryabashije kumubona yapfuye rimukuramo ariko mugenzi we witwa Uwiringiyimana Bonaventure wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza we akaba agishakishwa.

Ibi byago byabaye bari mu gikorwa cyo kwibuka cyahuje ibigo bine mu rwego rwo gusobanurira abanyeshuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bagomba gukura birinda uwabashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gitifu Biziyaremye avuga ko abantu bakwiye kwirinda kujya mu mazi igihe batazi koga kuko yica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa