skol
fortebet

Ani Elijah yitabiriye umwiherero w’Amavubi nubwo atahamagawe

Yanditswe: Monday 20, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Ani Elijah ari mu bakinnyi bitabiriye umwiherero w’Amavubi,yatangiye urugendo rwo kwitegura umukino wa Benin na Lesotho mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2026.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 24 yatsinze ibitego 15 muri shampiyona mu mwaka w’imikino we wa mbere hano mu Rwanda.

Bivugwa ko nyuma yo kwitwara neza ku mikino ibiri y’amajonjora, umutoza w’ikipe y’igihugu, Umudage Torsten Frank Spittler, yaje kubwira abayobora imikino mu Rwanda ko yifuza rutahizamu kuko umusaruro wa Nshuti utamunyuze.

Ibi kandi yaje kubisubiramo imbere y’itangazamakuru mu Ugushyingo 2023 aho yavuze ko akeneye rutahizamu w’ibigango ariko ufite na tekinike.

Uyu mutoza ngo nyuma yo kureba imikino itatu ya Bugesera, akaba yaraje kwemeza ko Ani Elijah ari we rutahizamu yifuza.

Umutoza Torsten akaba ngo yagejeje iki gitekerezo muri Minisiteri no kuri Perezida wa Ferwafa cyane ko ngo atari yanyuzwe n’uburyo imikino ya gicuti yari yatekereje atari yo yahawe, aho yagize impungenge ko nanone bitinze cyane muri Ferwafa byatuma hari abatabyemera maze umukinnyi ntasabirwe ubwenegihugu.

Kugeza ubu ibisabwa bikaba bivugwa ko byatanzwe ngo yakirwe ubwenegihugu.

Biravugwa ko Anie Elie Jah nyuma yo guhabwa ubwenegihugu,yasanze bagenzi be mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu Amavubi ari kwitegura imikino y’Igikombe cy’Isi.Nkuko amashusho abitangaza.

Uyu rutahizamu kandi arifuzwa n’amakipe menshi akomeye arangajwe imbere na APR FC nk’uko amakuru y’abamwengereye abihamya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa