skol
fortebet

Amerika ihangayikishijwe n’abenegihugu bayo bagaragaye mu gitero cy’i Kinshasa

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zihangayikishijwe n’igitero cyagabwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rukerera rwo ku wa 19 Gicurasi 2024

Sponsored Ad

Iki gitero byavugwaga ko ari “igerageza ryo guhirika ubutegetsi” bwa Tshisekedi cyagabwe ku rugo rwa Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, no ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Palais de la Nation.

Mu bakigabye bageraga kuri 50 nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ingabo za RDC, harimo Umunye-Congo, Christian Malanga wabaga muri Amerika n’abandi bafite ubwenegihugu bwa Amerika, u Bwongereza na Canada.

Ambasaderi wa Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn yatangaje ko yatunguwe no kumva ko abantu bafite ubwenegihugu bw’igihugu cyabo bagize uruhare muri iki gikorwa, ateguza ko hazabaho iperereza rihuriweho, kandi ngo aba Banyamerika bazahanwa.

Yagize ati “Natunguwe n’ibyabaye mu gitondo kandi mbabajwe n’amakuru y’Abanyamerika bavugwaho kubigiramo uruhare. Mbijeje ko tuzakorana n’ubuyobozi bwa RDC mu gihe dukora iperereza kuri ibi bikorwa bigize ibyaha, tunabiryoze Umunyamerika wese wabigizemo uruhare.”

Abantu bane biciwe mu mirwano yahanganishije aba barwanyi n’ingabo za RDC, barimo Malanga wari uyoboye iki gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa