skol
fortebet

Imvura igiye kugabanuka hiyongere ubushyuhe mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje ko iteganyagihe ryo kuva tariki ya 21 kugeza tariki 31 Gicurasi 2024 rigaragaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 izakomeza kugabanuka mu bice byinshi by’Igihugu.

Sponsored Ad

Hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ingano y’imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu mu gice cya gatatu cya Gicurasi, uretse mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe ihangwa. Ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe n’iminsi itatu ikazagwa taliki ya 21, 27 na 28 bitewe n’ahantu.

Imvura iteganyijwe izava ku miyaga ituruka mu Nyanja y’Ubuhinde n’imiterere ya buri hantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa